Irajya: Abanyarwanda
Impamvu: Kwimenyekanisha
Mbandikiye mwese ngirango mbibwire neza, dore ko umunyarwanda yagize ati “uwanga amazimwe abandwa habona.” Banyarwanda, nitwa COVID-19 Coronavirus, ntabwo ndi koloneli nk’uko bamwe munyibeshyaho, sindi umusirikari, sindi umusivili, sindi umugore, sindi umugabo.
Mumenye neza ntabwo ndi Umunyarwanda nkamwe, kandi nta bwoko ngira, kuko sindi umwirabura, umuzungu, umwarabu, cyangwa umuhindi. Kandi n’abanyita umushinwa ndabiyamye ndabishituye; bimbeshyera! Jyewe COVID 19, mwene Coronavirus ntabwo ndi intumwa y’Imana, ntabwo ndi umumalayika. Reka da! Abambeshyera sinzi aho babikura, nibave ku giti mbibwire neza.
Ubundi jyewe mwene Coronavirus, ntabwo ndi umwicanyi namba, ntacyo mfa nta n’icyo mfana n’interahamwe, nta n’icyo mfana n’ibyihebe n’abaterabwoba, ahubwo ndi Umwigisha udasanzwe kandi sinirata; cyakora nderura n’ubwo nziko abenshi muri mwe muri ba Ngayaberura!
Nanga abasinzi, ni cyo gituma ntemera abajya gukundanira mu tubari; ngakunda isuku, ariyo mpamvu nshaka ko abantu bakaraba amazi meza n’isabune kandi buri kanya. Nzira amacandwe, ibimyira n’amarira no kwitsamura mu bantu, kandi nkazirana n’abantu begerana; kuko COVID 19 ntaho ahuriye na bene Twegerane.
Mu kubaho kwanjye, nzirana n’amacakubiri. Kuvuga ngo uyu ni umwana cyangwa umubyeyi sibyo ndimo, kandi ndiyama uwatekerezako ndi Padiri, Furere cyangwa Umubikira, bitanavuze ko ndi ikiremba. Shwi! Ndakomeye rwose!
Mburire ab’iyita intumwa z’Imana ntitwiganye, kuko nziko abayikunda iba mu ngo zabo no mu mitima yabo, hose icyarimwe, igihe cyose, ndetse inashobora byose rwose; ariko abigira abavugizi bayo irabaseka iyo itabatumye ikabakoza isoni.
Umunyamakuru yarambajije ngo ese ndi Urupfu? Naramusetse, kuko urupfu mwese muraruzi ntiruteguza, rwahozeho, ruriho kandi rutwara uwo rushaka, igihe rushakiye. Jyewe ntawe njyana, ndigisha, kandi abantu mbere yo kuza ndababurira, ngatanga amatangazo, nkihaniza nti “Funga imipaka, wirya inzoka, uducurama, wikwirata ngo ugiye kwivuza, kwiga, kurya no gutunga ibya Mirenge, cyane cyane ibya ruswa cyangwa ibyibano abandi baririra mu myotsi n’ubukene!”
Abanyitiranya na Kadogo baribeshya; kuko ntawe nterera isaruti kuko nta afande ngira. Aho bakorera naho bataha nigererayo, ureke bamwe bababeshya. Jyewe mwene Coronavirus nanga abirata ku bandi ngo barize, nubwo nkunda abanyabwenge. Bize he? Muri Amerika, mu Bushinwa, mu Bufaransa cyangwa mu Gatsyata?
Nibave ku manjwe mbibwirire! Dore ngiye kwigendera, ariko mwitonde cyane, mukarabe neza kandi buri kanya, ibyo gusomana no kwegerana mubiveho, gusurana nta mpamvu, utubari, mube mubiruhutse. OK?
Jye COVID 19 mwene Coronavirus, ibya digiri na dipolome, uburinganire, uburenganzira bwa muntu, siyasa, amadini, imbunda, uburanga, amafaranga abayafite mufashe abandi, ubuzungu, ubuhangange mubugendemo gake!
Twumvikane jyewe nkubwire kandi nsubiremo, ndababurira! Nimwumva ibi mbigishije mukabyubahiriza, nzahita niyita KOROSHYAVIRUSI. Umwamikazi w’Ubwongereza namubwiye mwibutsa ibyavuzwe na Stephen Fry, nti: “Old Professors never die, they just lose their faculties”.
Prof Pacifique Malonga
Umwanditsi n’Umunyamakuru

MUSEMAKWELI
March 23, 2020 at 19:58
Ko uyu atoroshye ra?