Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

IGIHU cya Nyantango i Kigali! Uko nabibonye!

Profeseri Pacifique Malonga, Umwalimu, Umunyamakuru akaba n'umwanditsi w'ibitabo (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Mu gihe u Rwanda ku itariki ya 4 Gicurasi 2020 rutangaje kudohora “Guma mu rugo” rukarekura bimwe mu bikorwa bikitabirwa hanze, Malonga yanyarukiye mu Nyantango muri Karongi kureba igihu!

Si u Rwanda rwafunguye gusa ngo abantu basubire muri serivisi zinyuranye, kuko hari n’ibindi bihugu bya Afurika byaretse abaturage babyo bagasubira mu mirimo ariko bagakomeza ingamba zo kwirinda birimo Zimbabwe, Nigeria na Afurika y’Epfo.

Mu mvugo ngereranyo na ngenekerezo yakunze kuranga abanyarwanda aho bakunze guhisha icyo batekereza nicyo bafite ku mutima cyaba kiza cyangwa kibi, kigatuma batinya Bazivamo, Ntibimveho, Ngayaberura, Gahanga n ‘Ayabatwa; byakomeje gutuma abanyarwanda bigengesera mu mikorere, imibanire no kwirinda sinamenye!

Mu kwerekana ubuhanga kabone no mu bugome, nka Jenoside yakorewe Abatutsi, haba no mu mapfa no mu nzara aho umuntu ahisha agacuma mu mpuzu ngo umugenzi atamuvumba, ibanga ry’umunyarwanda ntiriracogora no muri Koronavirusi nise Ikamba rya kabutindi.

Mu bushakashatsi n’ibyagaragaye none, iby’ ejo h’abanyarwanda n’iki cyorezo, harerekana ko bagitsinda mu mico yabo…

Igihu cya Nyantango na Nzaratsi byo hambere, aho abanyabirambo bya Gashari babonaga ibya Mashyiga na Kabakobwa bakayoberwa ibibera mu Budaha inyuma y’igihu na Ruhindamiyaga, twasanze abanyarwanda bumva neza kandi bumvira, kuko mu binyabiziga bitwara abagenzi, henshi twasanze bubahirije ibisabwa nko mu murwa mukuru w’uru Rwanda.

Gukurikiza gahunda, amabwiriza n’inama z’abaganga n’ubuyobozi byagaragaje icyizere n’ubushishozi mu kwirwanaho no kugandukira igihugu n’ubuyobozi!

Muri rusange twagiye henshi tunabaza benshi, dusanga hakwishimirwa byinshi mu byagaragaye muri iyi minsi n’uyu munsi. Ikibabaje kitihishira ni “Inda” iri muri rubanda rugitegereza ak’i Muhana kandi kaza imvura ihise.

Hagaragara abishoboye bagitega amashyi biteguye no kuyakoma ngo babone Imbehe aho kugira ngo bahindure akamenyero ngo bihangane bizirike agashumi mu nda birinda kuba ibisahiranda. Aha intera iracyari ndende! Umucurabwenge ati “uwaba impfura yaba Ndi Umunyarwanda wa Habumunyurwa, nkaba mwene Masengesho”.

Malonga@becos

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities