Mu gice cya mbere cy’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018, twabagejejeho ibigengwa n’iri tegeko ndetse n’ibisobanuro by’amagambo akoreshwamo. Muri iki gice turabagezaho ibirebana n’uburyo bw’imikorere bubereye umukozi mu kazi, imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi, imirimo ibujijwe ku mwana, ibuzwa ry’imirimo y’agahato, Kubuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina, Kurindwa ivangura mu kazi no Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe.
Ingingo ya 4: Uburyo bw’imikorere bubereye umukozi mu kazi
Uburyo bw’imikorere y’akazi bubereye umukozi bugengwa n’iri tegeko.
Icyakora, uburyo bubereye umukozi mu kazi bukubiye mu masezerano y’umurimo yihariye, mu mategeko ngengamikorere y’ikigo cyangwa mu masezerano rusange buremewe.
Ingingo ya 5: Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi
Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi ni cumi n’itandatu (16).
Icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu (13) na cumi n’itanu (15) yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo.
Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena urutonde rw’imirimo yoroheje ku mwana uvugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.
Ingingo ya 6: Imirimo ibujijwe ku mwana
Gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) umwe muri iyi mirimo ikurikira birabujijwe:
1º imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana;
2º imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye;
3º imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye;
4º imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana;
5º imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.
Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena imiterere y’imirimo ibujijwe ku mwana.
Ingingo ya 7: Ibuzwa ry’imirimo y’agahato
Gukoresha umuntu imirimo y’agahato, gutanga uburenganzira bwo gukoresha umuntu cyangwa kwemera ko hagira undi ukoreshwa imirimo y’agahato mu buryo buziguye cyangwa butaziguye birabujijwe.
Icyakora, imirimo ikurikira ntifatwa nk’iy’agahato:
1 º umurimo ukorwa hakurikijwe amategeko agenga imirimo itegetswe y’igisirikare;
2 º umurimo ukorwa hagamijwe kwigisha uburere mboneragihugu no gukunda Igihugu;
3 º umurimo utegetswe umuntu hakurikijwe icyemezo cy’urukiko kandi ugenzurwa n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha;
4 º umurimo utegetswe umuntu mu gihe cy’amage, imidugararo cyangwa ibiza.
Ingingo ya 8: Kubuza guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina
Guhoza ku nkeke uwo ukuriye mu kazi hagamijwe imibonano mpuzabitsina ku buryo ubwo ari bwo bwose birabujijwe.
Kwirukana umukozi ku kazi kubera ko yatanze amakuru cyangwa ubuhamya ku bijyanye no guhozwa ku nkeke hagamijwe imibonano mpuzabitsina bikozwe n’umukuriye mu kazi birabujijwe.
Igihe hari ibimenyetso bifatika byemeza ko umukozi yasezeye ku kazi kubera guhozwa ku nkeke n’umukuriye agamije gukorana na we imibonano mpuzabitsina, bifatwa nko kwirukanwa ku kazi nta mpamvu.
Ingingo ya 9: Kurindwa ivangura mu kazi
Umukoresha agomba guha abakozi amahirwe angana mu kazi.
Umukoresha abujijwe gukora ivangura mu kazi rishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose.
Umukoresha wese agomba guhemba umushahara ungana abakozi bakora imirimo y’agaciro kangana nta vangura iryo ari ryo ryose.
Ingingo ya 10: Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe
Abakozi n’ababahagarariye bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’uko akazi gateye, gakorwa n’uko gakwiye gukorwa.
Abakozi bafite uburenganzira bwo gushinga sendika cyangwa kujya muri sendika iriho.
Abakoresha bafite uburenganzira bwo gushinga ishyirahamwe cyangwa kujya mu mashyirahamwe y’abakoresha ariho.
Kanda hano usome igice cya mbere
Biracyaza

Pingback: Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda (Igice cya gatatu) – Panorama