Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Je suis UMUHIRIMBIRI!

Sam Gody Nshimiyimana, ni Umunyamakuru w'inararibonye mu mwuga. Arikozemo igihe kirekire ubu akaba ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango ugamije impinduka zijyanye n'iterambere mu baturage-MIC (Photo/Panorama archives)

Ni koko reka batwite ko, bamwe ntibazi n’igisobanuro cyimbitse cyaryo.

Guhirimbira si ugukena ku mufuka, cyangwa kugira inzara imbere y’imbavu. Guhirimbira hiyongeraho no kubura indangagaciro-muntu, ku buryo rubanda ubamo iguha akato, ikagucira urubanza, ukaba rubebe.

Umwe udakaraba, udasokoza, utamesa, udatinya imyaka y’abaturanyi akenshi ayishakira kuyigunzura. Mbese asa nka rya tungo Padiri Kagame yise itungo ryo mu batindi, abarikunda umuhore bakaritazira indyoheshabirayi, abubu bakaryita akabenzi. Ngiyo isura y’UMUHIRIMBIRI.

Nyakubahwa Minister, koko burya bwose niko mubyumva iyo muri Leta?

Ngira ngo hari abagabo mwahuye b’indimi nyinshi, bagira urwo bakorana n’urwo bazindukana. Bagira ukuri bakavugishije bagahitamo kuguhakishwa. Niba hari uwakubwiye ko ari umunyamakuru, Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwagusabye, wamwima akavuza induru cyane ati: “Tura tugabane niwanga umenere aho.” Agasara, agasizora , ati: “Nutampa urampera bukonji.” Akakubwira ko ari umunyamakuru, aho Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwo mwahuriye mu rukiko, yariye ay’abandi, ngo akunde aruce agaramye, byarimba akamama, bugacya ari umusaseridoti uje kwigisha ivanjiri nziza, akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye koko ndi Je suis Umuhirimbiri!

Niba hari uwo mwahuye ari umukannyi, akana inkanda azipimaho, cyangwa areba ikwira i Bweramana gusa, ariko ntarebe ikwira i Bwerambwija, ati: “Ndabakanira urwa Musheru mube mwitonze…” akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye Je suis Umuhirimbiri!

Nusanga hari ukora atyo, ndakurahiye si umunyamakuru, ahubwo azaba ari uwo mwicuriye Nyakubahwa!

Naho Ubundi Je ne suis pas Umuhirimbiri!

Sam Gody Nshimiyimana

Icyitonderwa: Sam Gody Nshimiyimana ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ugamije impinduka zijyanye n’iterambere mu baturage-MIC (Media Impacting Communities). Ibi bitekerezo ni ibye ku giti cye nta sano na ntoya bifitanye n’Umuryango akorera.

4 Comments

4 Comments

  1. Hassan Murera

    July 11, 2024 at 00:34

    Sam Gody agerageza kwigisha Evode nizere ko yahinduye ingengo n’ imvugo

  2. Prof Pacifique Malonga

    February 22, 2020 at 14:31

    Je suis d’accord avec Sam. Un homme digne de respect ne peut en aucun cas utiliser CE not surtout pas aux dignes journalistes que nous sommes !

  3. javier

    October 25, 2018 at 22:53

    Bonsoir, monsieur.
    Je m’appelle Javier Rodriguez et je suis un journaliste espagnol.
    Je voudrais contacter acec monsieur Sam Gody Nshimiyimana, s’il vous plaît.
    C¨est possible une email?
    Recevoir une salutation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities