Kabuga Felisiyani wari umaze imyaka 26 ashakishwa kubera uruhare rwe rutaziguye mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo (6:30).
Nk’uko tubikesha Urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza no gukurikirana dosiye z’abakurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu mu rwanda no mu cyahoze ari Yugoslavia (IRMCT), Kabuga Felisiyani yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa, mu murwa mu kuru wa Paris.
Kabuga afatwa nk’umuterankunga ukomeye, binyuze mu buryo bw’amafaranga, wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yashakishwaga n’Ubutabera mpuzamahanga, yatawe muri yombi n’igipolisi cy’u Bufaransa, nyuma y’iperereza rikoranye amayeri n’ubuhanga buhanitse. Ifatwa rya Kabuga Felesiyani ryemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz.
Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Ifatwa rya Kabuga, rigaragaza ko abakoze Jenoside bose bagomba kugezwa imbere y’ubutabera n’ubwo hashize imyaka makumyabiri n’itandatu.
Tuzahora duharanira ko habaho ubutabera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse dukora n’ubuvugizi ku mibereho y’abayirokotse.
Ku butabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga ni intsinzi twaharaniye. Iragaragaza uudacogora bw’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kashyizeho uru rwego rukurikirana abakoze ibyaha mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugoslavia.
Ndashimira cyane igihugu cy’u Bufaransa n’inzego zashyize mu bikorwa icyo amategeko asaba, by’umwihariko Ibiro bikuru bishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyoko muntu, Jenoside, n’ibyaha by’intambara, ndashimira kandi Ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris. Iri fatwa ntiryari bushoboke hatabayeho ubufatanye n’ubumenyi bidasanzwe.”

Hari abagishakishwa bataraboneka.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Porokireri Nkusi Faustin, aganira na RBA yemeje amakuru y’ifatwa rya Kabuga Felisiyani. Yagize ati “Ni icyemezo kiza cyane bifite icyo bivuze ku bufatanye hagati y’ubutabera bw’u Rwanda n’urwego mpuzamahanga. Ubu ni ubutumwa bugaragaza ko abakoze ibyaha mu Rwanda bose aho bari hose bazafatwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko Kabuga yari mu kiswe akazu, kari kagizwe n’abantu bari ku isonga y’ubutegetsi bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, ari mu bantu bashinze RTLM, abafashije ibitangazamakuru byabibaga urwango mu rwego rwo kurwanya amahoro.
akomeza agira ati “Itsinda ryiswe reseau zero niryo Kabuga yari arimo kandi ryishe abantu ahantu hatandukanye mu gihugu. Mu ishingwa ry’Interahamwe yabigizemo uruhare rukomeye, mu kuzitoza, mu kuzigurira ibikoresho no kuzihemba zivuye kwica abatutsi. Mu 1994 mu kwa kabiri yatumije toni 580 z’imihoro ikwirakwizwa hose mu gihugu ihabwa Interahamwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, na we yavuze ko nk’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bishimiye ifatwa rya Kabuga.
Yagize ati “Ni umuntu wagize uruhare rugaragara mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Byari ishavu n’agahinda kuba yari ataraboneka ngo ashyikirizwe ubutabera. Turashimira inzego zose zabigizemo uruhare agafatwa.”
Ahishakiye yakomeje avuga ko Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi babona ubutabera ubugirakabiri ari uko Kabuga azanwe mu Rwanda akaburanishizwa mu gihugu, kuko byaba isomo ku bakoze Jenoside ndetse n’abo yahaye ibikoresho byo kwicisha Abatusi.

Kabuga Felisiyani ubwo yari ageze mu maboko y’ubutabera muri iki gitondo cyo ku wa 16 Gicurasi 2020 i Paris mu Bufaransa.
Kabuga Felisiyani azahita yoherezwa Arusha, akurikiranwe na IRMCT ariko habaye imikoranire myiza n’ubutabera bw’u Rwanda ashobora koherezwa mu Rwanda akaba ariho aburanishirizwa. Hari abandi bagishakishwa n’ubutabera mpuzamahanga barimo Protais Mpiranya n’abandi.
Rwanyange Rene Anthere
