Abagore babarurirwa mu byiciro byihariye basaga 100 babarurirwa mu mujyi wa Kigali, basabwe kugira uruhare rukomeye mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, babikangurira abo bana ndetse n’abaza babagana.
Ku wa 4 Kanama 2020, mu murenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo, abagore babarurirwa mu byiciro byihariye bahabwaga inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ndetse n’udupfukamunwa mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ingaruka za COVID-19. Abo bagore bishimira inkunga bahawe ko igiye kubafasha guhindura ubuzima ariko kandi bakanazirikana ku butumwa bahawe bwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Ababarirwa mu byiciro byihariye bahawe inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’udupfulamunwa bibafasha guhangana n’ingaruka ndetse n’ikwirakwizwa rya COVID-19 (Ifoto/Rene Anthere)
Mukampogazi utuye mu karere ka Nyarugenge avuga ko ubutumwa bahawe bwo kwirinda COVID-19 nta muntu butareba. Agira ati “Ugomba kumva ko kwirinda nta muntu bitareba, ukiyumvisha ko nikigera iwawe atari wowe ugomba kuba nyirabayabazana. Iki cyorezo nikikugeraho ni wowe uzaba uhombye. Ni ibintu bikomeye ariko tugomba kubifata tukabigira ibyacu, tukumva ko bitureba ntitubigire iby’abandi.”
Mediatrice avuga ko abarirwa mu cyiciro cy’Indangamirwa, amaze imyaka irenga icumi muri ubwo buzima. Ku mpanuro bahawe avuga ko na we ubwe agiye gufata iyambere mu kuzishyira mu bikorwa ndetse akabishishikariza n’abamugana.
Agira ati “Tugomba gufata iya mbere mu kwirinda kandi turinda n’abandi. Ni urugamba rukomeye ariko tugomba kururwana. Iyi nkunga baduhaye igiye gutuma nibura mara ukwezi nifashe ndi mu rugo. Ngiye no kwishyura ubwishingizi mu kwivuza, kandi ubu bufasha buramfasha kwita ku bana banjye.”
Mukeshimana na we yahawe inkunga y’ibiribwa n’udupfukamunwa. Afite umuryango w’abantu batandatu. Agira ati “Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 turayazi kandi nk’uko babitwibukije tugomba gukomeza kuyubahiriza. Tugiye no gukomeza kubikangurira abo tubana n’inshuti zacu. Tugomba gukaza ingamba nubwo twe biba bitoroshye.”
Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Guverinoma ishinzwe kurwanya icyoreza cya SIDA, guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu (NGOs Forum), avuga ko bishyize hamwe ari imiryango ine kugira ngo bafashe abahuye n’ingaruka za COVID-19 bari mu byiciro binyuranye, babaha ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’udupfukamunwa, banabigisha kwirinda no kurinda abandi bubahiriza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’igihugu.

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Guverinoma ishinzwe kurwanya icyoreza cya SIDA, guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu -NGOs Forum (Ifoto/Rene Anthere)
Agira ati “Iki cyiciro cyihariye twahaye inkunga uyu munsi twabahaye ubutumwa bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza bitangwa n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu. Tubibutsa ko buri wese agomba kugira uruhare mu kwirinda no kurinda abo bahura nabo atari icyorezo cya COVID-19 gusa, ahubwo tunabibutsa ko icyorezo cya SIDA ntaho cyagiye. Igihe babonye umukiriya wabo ubagana bakibuka gukoresha agakingirizo.”
Abagore bakora uburaya bavuga ko bitoroshye cyane kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 kuko bahura n’abantu banyuranye, nubwo hari ibyo bashyira mu bikorwa hari ibindi bibagora. Biyemerera ko bagiye gukora uko bashoboye bakagira uruhare mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bashyira mu bikorwa amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’igihugu.

Abagenerwabikorwa bahabwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, abafite abana bato bari munsi y’imyaka itanu bagahabwa n’amata.
Sosiyete Sivile yishyize hamwe mu Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Guverinoma ishinzwe kurwanya icyoreza cya SIDA, guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu; yahuje imbaraga ariyo Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion, Health Development Initiative (HDI), Strive Foundation Rwanda (SFR), Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO); iterwa inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU).
Iyi gahunda iteganyijwe ko izasozwa hamaze kuremerwa imiryango ibarirwa mu byiciro byihariye 2000, yo mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Rwamagana na Rubavu. Iki gikorwa kimaze amezi atatu kirasozwa muri iki cyumweru hafashwa imiryango isaga 300 yari isigaye yo mu Mujyi wa Kigali, ari na ho cyatangiriye.
Rwanyange Rene Anthere
