Nyuma y’aho bitangarijwe ko abenshi mu bantu bamaze iminsi bagaragaraho ubwandu bwa Covid-19 ari abo mu masoko, Umujyi wa Kigali wafunze isoko rya kijyambere rya Nyarugenge (Kigali City Market) n’iryo kwa Mutangana; kuva ku wa 17 Kanama, 2020 mu rwego rwo kurinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Ibi byari byagarutsweho mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyagiranye na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, ku mugoroba wo ku wa 16 Kanama 2020. Aho yari yavuze ko abafite ubwandu bushya bamaze iminsi bagaragara mu mujyi wa Kigali, biganjemo abakorera mu isoko rya Nyarugenge (Kigali City Market) ndetse na Nyabugogo mu isoko rizwi nko ‘kwa Mutangana’.
Aya masoko yombi, isoko rya Nyabugogo rizwi nko ‘kwa Mutangana’ ndetse n’ irya Nyarugenge (Kigali City Market), arafunze guhera ku wa mbere w’icyi cyumweru. Ni mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa corona virus, nk’uko hakomeje kugaragara umubare munini w’abafite Covid-19.
Ni mu itangazo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye mu ijoro rishyira ku wa mbere, ubwo hari hamaze gutangazwa imibare y’abantu bafite ubwandu bushya bagera ku 101. Bakaba baragaragaye mu masaha 24 mu gihe mu minsi itatu gusa hagaragaye abantu 253, barimo 219 bose bo mu Mujyi wa Kigali.

Isoko ryo kwa Mutangana/ Nyabugogo
Mu gikorwa cyo gushyira ingufuri kuri aya masoko yombi hifashishijwe inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, ngo hirindwe umuvundo. Kuko abifuzaga kwinjiramo basohora ibicuruzwa byabo bari benshi nk’uko abacuruzi bari bafitemo ibishobora kwangirika bari bemerewe igihe cyo kuza kubisohora, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Noheli Emmanuel, ni umucuruzi akaba n’umuhwituzi mu isoko rya Nyabugogo, uvuga ko habayeho kudohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19. Yagize ati “Ubundi twatangiye tubyubahiriza, ari nabwo mu isoko hinjiragamo 50 ku ijana by’abacuruzi barikoreram twese. Nyuma twaje kudohoka ari na byo ntekereza ko byateye ubwiyongere bw’icyorezo. Kuba bafunze iri soko, numvise ari nk’ubutabazi badukoreye kuko iyo bitaba ibyo, twari kuzumva imibare myishi cyane y’abanduriye hano.”
Hakurikiyeho gutera umuti inyubako
Gufunga izi nyubako byaje mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko igiye gusuzuma abakorera muri ariya masoko bose, ndetse n’abakorera mu yandi akunze kuba arimo abantu benshi nk’irya Kimironko n’andi.
Abacuruzi ndetse n’abaturage muri rusange basabwe gukaza ingamaba zo kwirinda, kugira ngo byihutishe ifungurwa ry’amasoko yafunzwe.

Abaganga bari mu gikorwa cyo gutera umuti mu nyubako y’isoko
Abikomozaho, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yagize ati “Icyo nabwira abacuruzi bakorera mu nyubako ya ‘Kigali City Market’ ni uko ubuyobozi bubegereye. Turakomeza igikorwa cyo gupima abarikoreramo, dukore amasuku tunahatere imiti, ariko na bo bashyire mu bikorwa inshingano zabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo”
Mu Rwanda kuva hagaragaye umurwayi wa COVID-19 bwa mbere muri Werurwe 2020; hamaze kuboneka abantu 2540 banduye mu bipimo 338 288 bimaze gufatwa, muri bo 1661 barayikize, 871 baracyitabwaho n’abaganga naho umunani (8) bitabye Imana.
UMUBYEYI Nadine Evelyne

Joe
August 19, 2020 at 07:47
Ntago byoroshye, amaherezo guma murugo iragaruka
Editor
August 19, 2020 at 15:33
We really thank ur attention, it seems to motivate our works!
And as u look curious, we want u to check on the following:
https://panorama.rw/index.php/2020/08/19/covid-19-wiyica-amazi-itagucura-umwuka-prof-shyaka-anastase/
Many Thanks! Be safe