Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Menya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ukirinde

Icyorezo cya Koronavirusi (Coronavirus) nshya kiswe COVID-19, cyagaragaye mu gihugu cy’u Bushinwa ndetse kigenda gikwira vuba na vuba mu bindi bihugu, kubera urujya n’uruza rw’abantu hirya no hino ku Isi.

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko n’ubwo nta cyorezo cya Koronavirusi kigaragara mu Rwanda, buri munyarwanda n’umuturarwanda wese arasabwa kugira uruhare mu gukaza ingamba zo kwirinda no gukomira iki cyorezo mu Rwanda.

Uko indwara ya Koronavirusi yandura

  • Iyo umuntu yitsamuye cyangwa akoroye yegereye undi ariko umwe yaranduye
  • Kuramukanya n’umuntu ufite ibiganza byandujwe
  • Gukora cyangwa gusuhuza uwanduye
  • Gukora ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi

Ibimenyetso by’indwara ya Koronavirusi

  • Kugira umuriro;
  • Kugira umunaniro ukabije;
  • Gukorora cyangwa kubabara mu muhogo;
  • Kunanirwa guhumeka cyangwa guhumeka nabi;
  • Iyo byakomeye umuntu arwara umusonga, impyiko ndetse bikaba byanamuviramo urupfu.

Icyitonderwa: Ibi bimenyetso bigaragara hagati y’iminsi ibiri (2) na cumi n’ine (14) uhereye igihe umuntu yanduriye iyi ndwara ya Koronavirusi.

Ese indwara ya Koronavirusi iravurwa igakira?

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko nta muti wihariye uvura iyo ndwara. Igishoboka kugeza ubu ni ukugabanya ubukana bwayo batanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo no gufasha umurwayi guhumeka bamwongerera umwuka wa Ogisijeni. Ni yo mpamvu kwirinda no gukumira iyi ndwara ari ingenzi cyane kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Uko twakwirinda indwara ya Koronavirusi

  • Gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa Alukolo yagenewe gusukura intoki igihe cyose ubishoboye ariko cyane cyane igihe ukoroye, witsamuye, ukoze ku murwayi, mbere yo gutegura amafunguro, mbere yo kurya, iyo ukoze ku nyamaswa cyangwa ukiva mu bwiherero.
  • Igihe cyose witsamuye cyangwa ukoroye, pfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro keza gafite isuku kandi uhite ugata ahagenewe imyanda maze ukarabe intoki ako kanya;
  • Irinde gukora ingendo ahagaragaye icyorezo cya Koronavirusi;
  • Irinde gukorakora ku nyamaswa zo mu ishyamba cyangwa andi matungo yororerwa mu rugo utambaye uturindantoki;
  • Teka inyama n’amagi bishye neza mbere yo kubirya;
  • Irinde kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane cyangwa inkorora kandi ukaba ufite umuriro mwinshi;
  • Ihutire ku ivuriro rikwegereye igihe cyose ufite umuriro mwinshi, inkorora cyangwa udahumeka neza;
  • Gira uruhare mu gutanga amakuru ubinyujije ku buyobozi bukwegereye cyangwa ugahamagara 114 ukibona umuntu ufite kimwe muri ibi bimenyetso kandi aheruka kugirira urugendo muri kimwe mu bihugu bivugwamo icyorezo cya Koronavirusi;
  • Kugira uruhare mu kugeza ubu butumwa ku bandi kugira ngo ubafashe kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Icyo wakora uramutse urwaye kandi uheruka mu gihugu kivugwamo icyorezo cya Koronavirusi

  • Ihutire kujya kwa muganga kandi umenyeshe abaganga urugendo uherutsemo n’ibimenyetso waba ufite byose;
  • Irinde gukora ingendo igihe ufite umuriro mwinshi, inkorora cyangwa udahumeka neza;
  • Igihe cyose ukoroye cyangwa witsmuye, pfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro gasukuye, uhite ukajugunya ahagenewe guta imyanda, hanyuma uhite ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Ukeneye ibindi bisobanuro birambuye wahamagara kuri nomero ya telefoni igandanwa itishyurwa ya 114.

Ubutumwa dukesha ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwegeranyijwe na Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities