Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Menya Umugabo n’umugore we bahabwa amahirwe menshi yo kugera ku rukingo rwa COVID-19

Profeseri Ugur Sahin (ibumoso) na Dr Özlem Türeci

Umugabo n’umugore we b’Abadage bafite inkomoko muri Turukiya, ubu ni bo bahabwa amahirwe menshi yo kuba aba mbere mu kugeza ku isoko urukingo rwa coronavirus, kikaba cyaba ari igikorwa kidasanzwe bagezeho.

Ugur Sahin w’imyaka 55, wavukiye muri Turukiya, ni umukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi no gukora imiti cyo mu Budage kizwi nka BioNTech.

Yagishinze afatanyije n’umugore we Özlem Türeci, w’imyaka 53, na we uri mu nama nkuru y’ubuyobozi bwacyo, hamwe n’uwahoze ari umwarimu we Profeseri Christoph Huber, inzobere mu buvuzi bwa kanseri ukomoka muri Autriche (Austria).

Ni iki gikomeye urukingo rwabo rwagezeho?

Ikigo BioNTech n’uruganda rw’imiti rwa Pfizer rwo muri Amerika bakorana, ku wa mbere batangaje ko urukingo rwabo rufite ubushobozi bwo kurinda abantu kwandura Covid-19 ku kigero kirenga 90%, nkuko bigaragazwa n’ibyibanze byavuye mu bushakashatsi bwo mu cyiciro cya gatatu.

Ni rumwe mu nkingo 11 ku isi ubu ziri mu cyiciro cya nyuma cy’igeragezwa, zirimo gukorwa n’izindi nganda n’ibigo by’ubushakashatsi.

Nta kindi gihe ku isi hari harigeze habaho gukora inkingo mu buryo bwihuse nk’uku bimeze ubu. Ubusanzwe ubushakashatsi no kugerageza inkingo bareba niba zikora bimara imyaka irindwi cyangwa umunani.

Itsinda rikora urukingo rwa Covid-19 ry’ikigo BioNTech ryahawe izina “Project Lightspeed”, nk’uburyo bwo kuvuga ko ririmo gukora ku muvuduko uri hejuru cyane nk’uw’urumuri.

Aba barukoze ni bande?

Profeseri Sahin na Dr Türeci bashinze ikigo BioNTech mu mwaka wa 2008, mu mujyi wa Mainz mu burengerazuba bw’Ubudage.

Bombi bavutse ku babyeyi b’abimukira bavuye muri Turukiya.

Ugur Sahin yari afite imyaka ine ubwo yageraga mu Budage ari kumwe na nyina basanzeyo se, wakoraga mu ruganda rukora imodoka rwa Ford mu mujyi wa Cologne.

Ugur Sahin yize ubuvuzi bw’abantu kuri Kaminuza ya Cologne, avuga ko akenshi yagumaga muri ‘laboratoire’ kugeza ku mugoroba wa joro, mbere yuko anyonga igare agataha. N’uyu munsi ajya akanava ku kazi anyonga igare rye.

Matthias Kromayer, wo mu kigo MIG AG cyashoye imari muri BioNTech kuva mu ntangiriro, yagize ati:

“Ntabwo yigeze ahinduka na busa ku kwicisha bugufi bitangaje no kuba umuntu w’imico myiza”.

Mbere yuko iki cyorezo cya coronavirus gitangira, ikigo BioNTech cyakoraga ubushakashatsi ku miti ya kanseri kuri buri muntu bijyanye n’imiterere y’ubwirinzi bw’umubiri we, ariko kugeza ubu nta muti wacyo uragera ku cyiciro cyo kwemezwa.

Mu mikurire ye, Özlem Türeci yakurikije se cyane, wari umuganga – yari afite ivuriro iwe mu rugo.

Amagambo ya Madamu Türeci yasubiwemo agira ati: “Ntabwo nashoboraga kwiyumvisha ko hari undi mwuga wundi nakora n’igihe nari nkiri umukobwa w’umwangavu”.

None ubu agaciro k’ikigo cyabo kiri ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nasdaq ry’i New York katumbagiye kagera kuri miliyari $21, kavuye kuri miliyari $4.6 kariho mu mwaka ushize.

Profeseri Sahin, umukuru w’iki kigo ugifitemo umugabane ungana na 18%, ubu ari mu bantu 10 ba mbere b’abaherwe mu Budage. Umugore we ni we muganga mukuru muri icyo kigo.

Bashakanye mu mwaka wa 2002, ubwo Profeseri Sahin yakoraga ku bitaro bya Kaminuza ya Mainz. No ku munsi w’ubukwe bwabo, Profeseri Sahin hari umwanya yamaze muri ‘laboratoire’ akora ubushakashatsi, n’ubu arakigisha kuri iyo Kaminuza.

Mu mwaka wa 2001 ni bwo babaye ba rwiyemezamirimo bo mu rwego rwo gukora imiti, bashinga ikigo Ganymed Pharmaceuticals, cyo gukora imiti ifasha ubwirinzi bw’umubiri kurwanya kanseri. Bakigurishije mu 2016 kuri miliyoni 422 z’ama-euro (arenga miliyari 487Frw).

Ikigo BioNTech gikoresha abakozi barenga 1,300 bava mu bihugu birenga 60, abarenga kimwe cya kabiri cyabo ni abagore, nkuko bivugwa n’igitangazamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage.

Mu kwezi kwa mbere, ubwo yari amaze gusoma ibijyanye na coronavirus mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi mu buvuzi cya The Lancet, Profeseri Sahin yahise abona ukuntu yari irimo gukwirakwira byihuse.

Nuko amaze kwiga ku mibare ijyanye na coronavirus, ahita ashinga abakozi barenga 400 ibijyanye no gukora urukingo rwa coronavirus.

Yabwiye urubuga rw’amakuru Wirtschaftswoche rwo mu Budage ati: “Agaciro k’umugabane wanjye ntabwo ari ko kandaje ishinga”.

Ati: “Twashakaga kubaka ikigo kimeze nk’ibigo bya rutura by’ubushakashatsi no gukora imiti nk’ikigo Amgen cyangwa Genentech. Turashaka gushyiraho agaciro k’igihe kirekire. Icyo ni cyo kindaje ishinga”.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities