Ikigo Abbott gifatanyije n’umuryango Team type 1 bahaye Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda ibikoresho bizifashishwa n’abarwayi ba Diyabete yo mu bwoko bwa mbere mu gupima ingano y’isukari mu mibiri yabo no kureba aho indwara yabo igeze.
Ni igikorwa cyabaye ku wa kane tariki ya 16 Mutarama 2020 mu mujyi wa Kigali aho abayobozi ba Abbott n’umuryango udaharanira inyungu witwa Team type 1 bashyikirije Minisiteri y’ubuzima utwuma tugera kuri Milliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi Magana atandatu mirongo inani biteganyijwe ko tuzakoreshwa mu gihe cy’imyaka ine.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko biyemeje gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo barusheho guhashya ingaruka ziterwa n’indwara zirimo na Diyabete.
Yagize ati “Kurwanya Diyabete kimwe n’izindi ndwara zitandura biri mu bya mbere kuri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima, kandi tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo tugabanye ingaruka ziterwa n’indwara zidakira.”
Yongeye ho ati “Leta y’u Rwanda kimwe n’isi yose yiyemeje kurwanya ubwiyongere bwa Diyabete binyuze mu kumenya k’ubufasha bwa servisi z’ubuzima bigera kuri bose.”
Bernard Brisolier uyobora ABBOT ishami ryo ku mugabane w’Afurika Be, yavuze ko biyemeje gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu rwego rwo kuba hafi no gukomeza kwita ku miryango n’amashyirahamwe y’abanduye indwara ya diyabete mu Rwanda, binyuze mu bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Ati: “Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara dukorana nabyo, turizeza ko tuzakomeza kwita no guha ubushobozi abarwayi ba diyabete mu Rwanda, biganjemo ababana na diyabete yo mu bwoko bwa mbere, by’umwihariko twibanda gukurikirana ikibazo k’ingano y’isukari iri mu maraso yabo, ku buryo ari bwo bazarushaho kubaho mu buzima bwiza kandi buzira umuze”.
Abarwayi ba Diyabete n’abo bemeza ko ibi bikoresho bahawe ari ingenzi kuko ngo hari bamwe Diyabete ihitana biturutse kukutamenya uko imibiri yabo ihagaze ndetse n’ingano y’imiti bagomba gufata.
Mu mwaka wa 2014, batatu ku ijana by’abanyarwanda bari barwaye Diyabete, abagera ku bihumbi bibiri akaba aribo bafite iyo mu bwoko bwa Type 1, ikunze gufata abana cyane.
Raoul Nshungu
