Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Nigeria: Perezida Buhari yongeye gusubira i Burayi kwivuza

Perezida Buhari asezera ku baturage agiye kwivuza mu Bwongereza (Photo/Courtesy)

Perezida w’igihugu cya Nigeria, Muhammadu Buhari, wigeze kumara amezi abiri i Londres mu gihugu cy’u Bwongereza yivuza, aho atahiye yavuze ko ashobora kwongera gusubira kwisuzumisha.

Nk’uko tubikesha BBC, Perezida Buhari yagaragaye incuro nke mu kwezi kwa Werurwe, ariko na bwo bigaragara ko ubuzima bwe butameze neza.

Visi Perezida we, Yemi Osinbajo, ni we wasigaye mu nshingano z’umukuru w’igihugu mu gihe agikomeza kwivuriza mu Bwongereza bategereje ko agaruka.

Umuvugizi w’Umukuru w’igihugu yatangaje ko igihe cyo kugaruka kwa Perezida Buhari ava kwivuza kizamenyekana biturutse ku baganga.

BBC ikomeza itangaza ko mbere y’uko Perezida Buhari afata indege ahaguruka mu murwa mukuru Abuja, yabanje gusura abakobwa 82 barekuwe n’umutwe wa Boko Haram, bari barashimuswe bari ku ishuri.

Panorama

Perezida Buhari yasuye abakobwa barekuwe na Boko Haramu (photo/Courtesy)

Perezida Buhari yasuye abakobwa barekuwe na Boko Haramu (photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities