Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Umuyobozi w’akarere, Abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake batanze amaraso

Tariki ya 11 Kanama 2019, mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hakozwe siporo rusange mu karere ka Nyagatare nyuma hakorwa igikorwa cyo gutanga amaraso kubushake. Iki gikorwa cyateguwe na Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima mu gihugu (RBC).

Ni igikorwa cyabereye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare iherereye mu murenge wa Nyagatare, kitabiriwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ari na we wabimburiye abandi gutanga amaraso ku bushake mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga, ari kumwe n’umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyagatare, Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Nzamurambaho, hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake n’abandi baturage muri rusange.

Abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugiraneza barenga 60 aho buri wese yatanze amaraso angana na ml 450 ku bushake.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye abitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso abasaba gukomeza kugira umutima wo gufasha.

Yagize ati “Ibikorwa byiza nk’ibi byo gutabara dutanga amaraso ngo azafashe abayakeneye hirya no hino mu bitaro ntabwo gikwiye kujya gikorwa gusa mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, dukwiye kukigira umuco kuko abantu bacyenera amaraso buri gihe.”

Yakanguriye urubyiruko gukunda igihugu no kugiteza imbere abasaba gukunda Siporo no kuyikora mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe.

Umuganga mu kigo cy’ubuzima (RBC) ishami rya Rwamagana, Uwera Lydie, yavuze ko bishimiye cyane uko iki gikorwa cyagenze, abantu bagatanga amaraso ku bushake.

Yakomeje avuga ko aya maraso agiye gufasha abantu bayakeneye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka, ababyeyi mu gihe cyo kubyara ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso.

Uwera yakomeje avuga ko bishimiye uburyo Polisi n’urubyiruko rw’abakoranabushake babakiriye ndetse bakabafasha n’imitegurire y’icyo gikorwa.

Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyagatare, AIP Nzamurambaho, yashimiye abapolisi n’urubyiruko rw’abakoranabushake bitabiriye icyo gikorwa cyo gutanga amaraso.

Akomeza avuga ko Polisi ifite inshingano zo gutabara abari mu kaga ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturarwanda barushaho kugira umutekano ndetse n’ubuzima bwiza.

Ati “Ishingiro ry’umutekano rishingira ku kuba umuntu afite ubuzima bwiza. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda na yo nk’urwego rushinzwe umutekano w’abantu igira uruhare rwo gutanga amaraso kugira ngo ibashe gucungira umutekano abaturage bafite ubuzima bwiza.”

Yavuze ko kandi iki gikorwa cyo gutanga amaraso Polisi itagikora mu gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo gusa igikora n’indi minsi, aho abapolisi hirya no hino mu gihugu aho bari k’ubufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima batanga amaraso impano irengera ubuzima.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities