Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe, bishimira ko ubuyobozi bwabafashije gusobanukirwa n’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, bityo kuzishyira mu bikorwa bikaba ari bimwe mu bibafasha gusigasira umutekano w’igihugu n’abagituye.
Ibi abaturage babigarukaho bikomotse ku bukangurambaga bumaze iminsi bukorwa muri ako karere bwateguwe na Radio Ishingiro ku bufatanye na WaterAid Rwanda n’Akarere ka Nyamagabe ndetse n’inzego z’ubuzima.
Ubwo bukangurambaga bugamije kwigisha ndetse no gusobanurira neza abaturage uko basabwa kwirinda icyorezo cya Coronavirus (Koronavirusi) icyo ari cyo, ububi bwacyo n’uko cyakwirindwa, bakanasonaburirwa impamvu cyafatiwe ingamba zitandukanye zikora ku buzima bw’abaturage n’imibereho yabo muri rusange.
Umuyobozi wa Radio Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, yavuze ko batagarukira gusa aho bageza amajwi nka Radio Ishingiro, ahubwo bagenda banakora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bakangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni muri urwo rwego bahisemo no kubukorera no mu karere ka Nyamagabe, kuko icyo cyorezo kikimara kugera mu Rwanda hakwirakwiye ibihuha byinshi byishyira abaturage mu rujijo.

Ildephonse Sinabubariraga, Umuyobozi wa Radio Ishingiro irimo gukora ubukangurambaga ku ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus (Ifoto/Munezero)
Yagize ati “Abaturage bari bakeneye kubwirwa impamvu basabwa kuguma mu rugo, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa; cyane ko icyorezo cya Koronavirusi, cyaduka cyazanye n’ibihuha byinshi by’abavuga ko iyo ndwara ari impimbano cyangwa hari abo idafata n’ibindi byinshi.”
Yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga bagiye babukora mu byiciro kuko kwigisha abaturage bihoraho kandi banabashyiramo udukino kugira ngo barusheho kumva. Ibi bibafasha guhindura imyitwarire kuko aho batanga ibyo biganiro batajyayo inshuro imwe gusa, kuko iyo zitaragera kuri eshanu ubukangurambaga bufatwa nk’aho ari igice butuzuye.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Tare bavuze ko ubukanguramabaga bateguriwe babwishimiye kuko bubafasha gusobanukirwa byinshi no kumenya impamvu nyayo y’ingamba zafashwe.

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bigishwa uko bakoresha umuti woza intoki (Sanitizer) (Ifoto/Munezero)
Kampogo Odette, umukecuru w’imyaka 80 yavuze ko amaze gusobanukirwa uko iki cyorezo gihagaze kandi ko utazumvira ubutumwa bwo kwirinda azaba atatiye igihango bafitanye n’igihuggu.
Agira ati “hari abambara agapfukamunwa kuko babonye abayobozi ndetse n’abagahisha kandi indwara ntihishwa, yo irahari irimo iradukubita. Ntimuba muzi utayifite n’uyifite, rero ni uguhaguruka tugafatanya kwirinda ndetse n’abandi bose bakabigira ibyabo naho ubundi ntitwazayikira. Mureke dukorere urwacu rutaducika kuko ubuyobozi ntibugomba kubahatira udutambaro. Ntimuzi ko tugomba kwirinda tunarinda abandi? Tumenye ko Perezida wirirwa utwirukira ngo tudapfa tutamuhemba dukwiye kumufasha tukirinda.”
Uzabakiriho Innocent na Umugwaneza ni abacuruzi mu isoko rya Gasarenda, bavuga ko batari basobanukiwe impamvu yo kwambara agapfukamunwa no gukaraba buri kanya.
Uzabakiriho agira ati “Njyewe ndacuruza, bigeze no kumpana bananca amande banziza ko nafunguye kandi bitemewe, numvise bandenganyije kuko ntabwo narinzi impamvu ituma badutegeka gufunga kandi nta cyorezo kiri mu karere kacu. Bavugaga ko kiri i Kigali ku kibuga cy’indege. Kuza kudusobanurira uko bimeze rero ni byiza kuko ubu twarabimenye ko tugomba kwirinda.”
Umugwaneza ati “agapfukamunwa ubundi twakambaraga ari uko tubonye umuyobozi, ariko twabiterwaga n’uko tudasobanukiwe neza. Bari bakwiye kudusobanurira neza mbere y’uko baduhana kuko iyo bibayeho twumva baturenganyije. Ubwo badusobanuriye rero, tugiye gusobanurira abandi twese dufatanye guhangana n’ikwirakwizwa rya Coronavirus.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, ashima ubukangurambaga bukorwa na Radio Ishingiro ndetse na WaterAid Rwanda, yemeza ko burimo gutanga umusaruro mwiza (Ifoto/Munezero)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko kugeza ubu hari intambwe nziza imaze guterwa ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bitandukanye na mbere aho abaturage batabyumvaga neza.
Ati “Icyo dushima kugeza ubu ni uko iyo umuntu areba ahahurira abantu ku masoko no mu nsengero tumaze gufungura, ubona amabwiriza yubahirizwa ndetse hari n’ibikorwaremezo byateganyijwe bifasha abaturage gukaraba intoki kandi bose bambara udupfukamunwa.”
Yavuze ko bategura uburyo bushya bwo gukangurira abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus, aho bazajya bafata umuturage umaze kubyumva neza bakamuha umwanya akigisha bagenzi be.
Uwamahoro yemeje ko amabwiriza agitangwa hari abantu benshi bayarenzeho barahanwa, ariko kwigisha ari byo birimo gutanga umusaruro kandi ikigamijwe ari uko abantu babyumva neza.
Ubu bukangurambaga Radio Ishingiro ibukora ku bufatanye n’Umushinga WaterAid, akarere bugiye gukorerwamo ndetse n’ibitaro by’akarere by’aho bukorerwa. Babukorera ahahurira abantu benshi haba mu masoko, udusanteri tw’ubucuruzi n’ahandi bashobora kubona abantu benshi, abaturage bagahabwa ubutumwa kandi bakanaboneraho na bo kubaza ibyo badasobanukiwe.
Munezero Jeanne d’Arc
