Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyarugenge/Kimisagara: Utubari na resitora 8 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafatiye mu cyuho abantu 8.

Abafashwe harimo abafunguye utubari bitemewe, hari n’abacuruzaga inzoga bitwaje ko bafite resitora ariko bakabikora barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, avuga ko abo bacuruzi bose bakorera mu Murenge wa Kimisagara ahakunzwe kwitwa ku Mashyirahamwe.

Yavuze ko ubwo hakorwaga igikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 basanze hari utubari 4 dufunguye ducuruza inzoga ba nyiratwo bitwaje ko bafitemo na resitora.

Yagize ati “Resitora koko ziremewe kandi umuntu akanywa inzoga arimo kurya gusa, ariko hari aho twasanze abantu benshi barimo kunywa inzoga nyamara nta biryo bafite abandi begeranye barimo kureba imipira kuri televiziyo. Ba nyiri izo resitora barenze ku mabwiriza kuko umuntu utarimo kurya aba agomba kunywa ikindi kinyobwa kitari inzoga.”

CIP Twajamahoro akomeza avuga ko utwo tubari uko ari 4 ba nyiratwo baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, ndetse aho bakorera hafungwa igihe kingana n’ukwezi nk’uko amabwiriza y’Umujyi wa Kigali abiteganya.

Usibye abo kandi hari n’abandi bacuruzi bafite resitora baciwe amande bitewe n’uko abakiriya babo bari bicaye begeranye, kandi amabwiriza avuga ko abantu bari muri resitora n’ahandi hose bagomba kwicara bahanye intera.

CIP Twajamahoro yagize ati “Hari amaresitora ane twasanze abantu bicaye ku meza ari benshi begeranye kandi ntibyemewe. Aba bacuruzi nabo baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu, ariko bo ntibahagarikwa ukwezi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yongeye kwibutsa abantu bafite ubucuruzi bwa resitora kutitiranya ibintu cyangwa ngo barenge ku mabwiriza nkana, kuko barikururira ibihano bitari ngombwa, kandi bakaba ba nyirabayazana bo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Ati “Abantu bagiye muri resitora kurya bashobora guhabwa inzoga igihe barimo kurya gusa. Muri bariya bafashwe harimo n’abo wasangaga barimo kwerekana imipira, abantu bicaye begeranye kandi bitemewe.”

Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa, asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo dukomeze turwanye icyorezo cya COVID-19.

Amabwiriza No 90 yo ku wa 31 Kanama 2020 y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa Kigali, ingingo ya 18 ivuga ko gufungura akabari haba aho kari gasanzwe, akabari ko muri hoteli, akabari ko muri resitora, akabari ko muri butike, akabari ko muri supamaketi, akabari ko mu ngo n’ahandi hose hahinduwe akabari nyir’ubucuruzi cyangwa nyir’urugo azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Gufungirwa ibikorwa yari asanzwe yemerewe byibura mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko kitarenze amezi atatu. Akazafungurirwa ari uko amaze kwerekana ingamba yafashe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ingingo ya 20 ivuga ko abantu bazajya bafatwa batahanye intera bari muri butike, amaduka, ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi, igaraje n’ahandi, nyir’ubucuruzi cyangwa nyir’igikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities