Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yasuye kandi ashimira abakozi bashinzwe kurwanya Koronavirusi

Perezida Paul Kagame aganira n'abakozi bashinzwe gukurikirana abagaragayeho icyorezo cya Koronavirusi (Ifoto/Urugwiro)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2020, yasuye itsinda ry’abakozi bagera kuri 400 bashinzwe guhuza ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) aho bakorera muri KCEV (Kigali Conference and Exhibition Village). Aba bakozi Perezida Kagame yabashimiye ubwitange bakomeje kugaragaza.

Nk’uko byagaragajwe ku rukuta rwa Twitter ya Perezida ya Repubulika, butumwa yatanze, Perezida Kagame yagize ati: “Ndi hano kugira ngo mbashimire ku kwiyemeza n’ubwitange byanyu. Murakora mutizigama, nubwo muzi neza ko akazi murimo gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu. Mwiyemeje kubikora mutekereza ku banyarwanda n’Igihugu muri rusange. Sinabona uko mbashimira. Ndabizi ko ibi mubikora bivuye ku mutima, gukunda Igihugu ndetse n’ubunnyamwuga. Ibyo byose biri mu bituma nshimira buri umwe muri mwe.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko imirimo yabo ayibona ndetse bigaragarira aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abatahurwaho Koronavirusi uko bukeye. Ati: “Nta bundi buryo twari kubigeraho iyo abantu batubahiriza amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’ubuzima busanzwe bitari ngombwa.”

Yashimangiye ko kuri ubu ubuzima bw’Igihugu cyose bugomba guhagarara ariko hari ikizere ko ibintu bizasubira ku murongo, ahamya ko icyo kizere gishingiye ku kazi k’abo bakozi bakora amanywa n’ijoro barinda ikwirakwira rya Koronavirusi mu gihugu.

Avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora uko ishoboye mu guharanira ko ubuzima bwasubira ku murongo, Abanyarwanda bagasubira mu buzima bwabo busanzwe. Yasoje abifuriza Pasika nziza, abizeza ko hazabaho igihe cyo kwishimira insinzi yo guhashya Koronavirusi.

https://www.youtube.com/watch?v=FEVrhyF8hmQ

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities