Binyuze mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), Leta zunze ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga y’imashini 100 zitanga umwuka ku barwayi ba COVID-19. Iyi nkunga yatanzwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, kuko ziri mu bikenerwa cyane kwa muganga bikaba kandi no gutera inkunga u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Izi mashini 100 zitwa Zoll Portable Critical care, zakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, zikoze mu buryo bw’ikorana buhanga mu gufasha abarwayi ba COVID-19 guhumeka, zije gufasha u Rwanda mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ndetse no kwita ku barwayi barembye kuko zibafasha guhumeka.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.
Yagize ati “Leta zunze ubumwe z’amerika ni umufatanya bikorwa w’ Urwanda murwego rw’ ubuzima. Iyi nkunga yatanzwe y’imashini ijana ifite agaciro kangana na Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkunga y’izi mashini ikaba iherekejwe n’ndetse n’ abaganga bazaza guhugura abo mu Rwanda uko izi mashini zikoreshwa kugira ngo zizifashishwe mu gihe habonetse abarwayi barembye ba COVID-19”.
Minisiteri y’Ubuzima yashimye iki gikorwa gikomeye cyo gutera inkunga u Rwanda, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, ari na we wakiriye iyi nkunga.
Yagize ati “Nk’uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda, turashimira cyane Leta zunze ubumwe za Amerika ku bw’iyi nkunga, kuko izarokora ubuzima bwa benshi, cyane Parezida Donald Trump wemereye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyi nkunga, mu biganiro bagiranye mu ntangiriro z’uyu mwaka bigaragaza umubano ibihugu byombi bifitanye”.
Leta zunze ubumwe za Amerika ziyemeje gutanga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyali 10 mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ayo mafaranga akaba ari ayo kongerera imbaraga ibikorwa by’ubuvuzi, mu gukwirakwiza ubutumwa bwo guhanagana n’ikwirakwizwa rya COVID-19, kongera ubushobozi bwa laboratwari zipima COVID-19, no gukurikirana ihagarikwa ry’ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.
Leta zunze ubumwe za Amerika kandi zatanze ibitanda byakirirwaho Indembe, Imiti isukura intoki n’iyica udukoko, udupfuka ntoki, n’ibyuma bikoreshwa mu gusuzuma no gukurikirana abarwayi byatumye u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu guhangana na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko izo mashini 100 zizashyirwa mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu, byita kubanduye COVID-19.
Kugeza ku wa 29 Nyakanga 2020, mu Rwanda abamaze kwandura Covid-19 bagera ku 1,963; muri bo abakize bagasubira mu miryango yabo bagera ku 1,036; abamaze guhitanwa na cyo ni batanu (5). Kugeza ubu ibipimo bimaze gufatwa bigera ku 255,959.
Nkubiri Bucyibaruta Robert
