Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

REMA yasabye guterwa ingabo mu bitugu mu kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) bwasabye ko kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba byagirwamo uruhare na buri wese mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.

Ibi Umuyobozi mukuru wa REMA, Eng. Collette Ruhamya yabisabye mu muhango wo gusoza imurikabikorwa by’iterambere bigira uruhare mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba, wabaye ku wa 14 Nzeri 2018 i Kigali.

Eng. Ruhamya yibukije ko Leta y’u Rwanda iri ku ntambwe nziza mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Montreal yo kubungabunga imirasire y’izuba, dore ko abanyarwanda bamwe bamaze gusobanukirwa akamaro kabyo.

Uretse ibyo kando n’ibikoresho bigahungabanya birimo biracika ku bufatanye n’izindi nzego, ndetse n’ababicuruza barimo barabisobanukirwa.

Eng. Ruhamya yagize ati: “Twabanje kwigisha abantu kuko ari n’ibintu bihindura uburyo bwabo bw’imibereho, bityo byari ngombwa ko babanza gusobanukirwa icyo bimaze n’uburyo byakorwa. Bakanerekwa ibibisimbura.

Icya kabiri, twafashe n’ababicuruza kuko ari n’abantu dukorana bya hafi, tubereka ibyemewe byafasha abaturage kandi bidahgungabanyije urwunguko rwabo kuko baba bacuruje ibintu byiza byujuje ubuziranenge.”

Yakomeje yibutsa ko kwirinda ingaruka z’iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba bikwiye kugirwamo uruhare na buri wese, ati “Iki cyerekezo twihaye nk’igihugu, cyo kugira ubukungu burambye kandi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ntabwo byagerwaho n’urwego rumwe cyangwa itsinda ry’abantu bamwe, ariko twese dushyize hamwe twizera ko twabigeraho.”

Seburikoko Bazil wo muri Akagera Business Group wari uhagarariye abamuritse ibikorwa bose, yibukije ko “Gukora ubucuruzi ubungabunga ibidukikije ari inyungu ku mucuruzi no ku muguzi, kuko biba bitanga icyizere cy’uko ubwo bucuruzi buzaramba.”

Bimwe mu bikoresho by’iterambere byamuritswe harimo ibishyushya n’ibikonjesha, ibikoresha Gaz mu guteka no gukora indi mirimo ndetse n’ibindi bitandukanye.

Zimwe mu ngaruka z’iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba (Ozone) twavuga nk’indwara za kanseri y’uruhu, ubuhumyi no gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri. Uretse ibyo kandi, hari no kwangirika kw’ibimera, udukoko duto n’ibinyabuzima byo mu Nyanja nyamara birimo n’ibitunga umuntu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano y’i Montreal yavugururiwe i Kigali mu Ukwakira 2016, ayo masezerano akaba yarasinywe mu 1987, akaba agamije kurwanya ihindagurika ry’ibihe no kurinda akayunguruzo k’izuba (Ozone) binyuze mu kugabanya gukora no gukoresha gazi zirimo imyuka yo mu bwoko bwa “HFC” ihumanya ikirere.

Ayo masezerano azatuma ibipimo by’imyuka ya HFC ikoreshwa ku isi bigabanuka ku kigero cya 85%, kandi bikazageza mu 2050 hamaze gukumirwa imyuka yangiza ikirere ingana na toni miliyari 80 z’umwuka wa CO2. Ubwo ibyo bizaba bigerwaho, ibipimo by’ubushyuhe bw’isi buzaba bumaze kugabanukaho nibura dogere 0,5 (0.5o).

Mu 2012 u Rwanda rwahawe igihembo igihembo cyo kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba. Ubusanzwe Umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba wizihizwa ku itariki ya 16 Nzeri buri mwaka.

Munezero Jeanne d’Arc

Eng.Ruhamya (hagati) Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhongerwa Patricie n’Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda.

Abitabiriye imurikabikorwa bashimiwe

Eng Colette Ruhamya, Umuyobozi Mukuru wa REMA

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities