Imvura yaguye ku wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019, yangije umuhanda uhuza umurenge wa Nyakabuye n’uwa Butare yo mu karere ka Rusizi, utwara igice kimwe kirimo n’ikiraro. Ibi byatumye ubuhahirane hagati y’abatuye iyo mirenge busa n’aho buhagaze.
Abakoresha uwo muhanda wegereye umugezi wa Ntondwe, bavuga ko ubuyobozi butabatabara vuba kugira ngo bakomeze ubuhahirane n’abaturanyi babo, kuko watangiye kwangirika mu mezi mu mpera z’umwaka wa 2018.
Nsabimana Claver (wahinduriwe amazina) yabwiye umunyamakuru ko ntacyo batakoze batabaza ubuyobozi ariko bikaba iby’ubusa. Yagize ati “Mu nama twakoze twatanze ikibazo ariko ntacyo byakemuye, tukibaza uko bigomba kugenda bikayoberana. Hashize igihe kirekire ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye bubizi ariko ko ntacyo bwabikozeho.”
Undi muturage uturiye uwo muhanda mu kagari ka Nyabitare twasanze akora imirimo ye isanzwe yavuze ko habayeho uburangare bukabije kuva umuhanda ugitangira kwangirika.
Yagize ati “Hariya niho abayobozi bagaragarira. Nk’abaturage turasaba ubuyobozi ko uyu muhanda wasanwa kugira ngo ubuhahirane bukomeze kandi bugende neza.”
Abamotari bakorera muri kano gace na bo bababajwe n’iyangirika ry’uyu muhanda bavuga ko ribateza igihombo kuko inzira basabwa kunyuramo umutekano waho utizewe.
Habimana Callixte (Izina ryahinduwe) yavuze ko uyu muhanda wacitse wari ubafatiye runini. Agira ati “Uyu muhanda wacitse wari udufitiye akamaro kanini. Ubuyobozi bwagakoranye maze bakawusana, ubuhahirane bugakomeza. Kutawusana biraduteza igihombo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, aganira n’umunyamakuru wa Panorama yamutangarije ko icyo kibazo atari akizi, nk’akarere bagiye gucukumbura kigashakirwa umuti.
Agira ati “Dufatanyije twese tugiye gukorana n’inzego zitandukanye tugishakire umuti kandi urambye, abaturage nibategereze.”
Umuyobozi w’akarere yirinze guhita atanga igihe ahubwo avuga ko bizaterwa n’imyanzuro izava mu nama bazagirana zirebana n’icyo kibazo.
Ubuyobozi bw’akarere burabagira inama abasanzwe bakoresha uwo muhanda gukoresha undi, kuko atari uwo wonyine uri muri ako gace, abaturage na bo bakavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’uwo akarere kabasaba gukoresha.
Ubusanzwe uwo muhanda uhuza utugari tubiri twa Kiziho na Nyabintare two mu murenge wa Nyakabuye ndetse n’igice cy’umurenge wa Butare.
Nsengumuremyi Denis Fabrice
