Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, abanyamakuru bagaragaye mu myigaragambyo yamaze iminsi itatu mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bari bamaze icyumweru na bo bigaragambya basaba ko Perezida Omar al-Bashir yegura.
Bwa mbere kuva imyigaragambyo itangiye ku itariki ya 19 Ukuboza 2018, rubanda ntibagiye mu mihanda uyu munsi. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International watangaje ku wa kabiri tariki ya 18 Ukuboza 2018, ko polisi yishe abaturage 37 mu bari mu myigaragambyo.
Perezida Bashir yavuze ko abajyaga kwigaragambya ari abagambanyi n’abacanshuro, ariko na none ko yiteguye kuvugurura inzego z’ubukungu bw’igihugu. Kimwe mu byateye imyigaragambyo harimo izamurwa ry’ibiciro by’ibiribwa.
Panorama
