Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika bizahabwa urukingo rwa #COVID-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yatangarizaga Abanyarwanda uko igihugu gihagaze ku wa 21 Ukuboza 2020, yijeje abanyarwanda ko harimo gukorwa ibishoboka ku buryo urukingo rwa COVID-19 rwabageraho vuba kandi bakaba aba mbere mu bagomba kuruhabwa muri Afurika.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu bifite amahirwe menshi kuko rwabashije guhangana n’iki cyorezo neza, akaba ari na yo mpamvu hari icyizere ko ruzahagera vuba. Inkingo ebyiri nizo zimaze kwemerwa nk’izishobora kwifashishwa mu gukingira Coronavirus ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Muri izo nkingo harimo urwakozwe na sosiyete PFIZER na BIONTECH n’urukingo rwakozwe n’uruganda rwa Monderma. Gusa hari n’izindi 14 ziri mu cyiciro cya nyuma zikiri mu igeragezwa ndetse n’izindi 20 zo mu cya kabiri nazo ziracyageragezwa. Izo zose zitezweho kuzafasha guhashywa iki cyorezo.

Perezida Kagame yagize ati “Dufite amahirwe kuko u Rwanda rumaze igihe rushimirwa ingamba rwagiye rufata mu guhashya icyorezo cya Coronavirus zirimo gushyiraho uburyo bw’isuku, gukurikirana abahuye n’abanduye, kwita ku barwayi n’ibindi. Ibyo na byo biri mu biduha icyizere ko muri Afurika tuzaba mu ba mbere bashobora kubona urwo rukingo, kandi ndizera ko mu mezi atatu, ane ya mbere y’uyu mwaka mushya tugiye gutangira cyangwa se nibitinda, kugera mu kwa gatandatu dushobora kuba twabonye urukingo rugira abantu ruramira nubwo bitaba ari abantu bose, turabikurikirana umunsi ku munsi.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikomeye birimo kugura ku bwinshi inkingo zikorwa, gusa agaragaza ko hari ibikorwa ngo u Rwanda rubone urukingo mu gihe cya vuba. Ati “Ibihugu bikomeye birashaka kwiheraho, nibo bakoze urukingo n’ahandi rwakozwe hose ibyo bihugu biragenda birugura, barafunga ku buryo ibindi bihugu kugira ngo barugire birakomeye.

Hari uburyo bwashyizweho, mujya mwumva COVAX ishakisha uburyo urukingo rumaze kuboneka rwazagera no ku bindi bihugu nka Afurika na Aziya, ntibibe ibihugu bikize bigira urwo rukingo. Dufite amahirwe nk’u Rwanda, turakorana n’ibyo bihugu by’i Burayi, turakorana na COVAX.”

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bikorwa amahanga abibona ku buryo hari abashobora kubishingiraho bakaruha urukingo vuba.

Yakomeje avuga ko “Abantu baba babibona, bituma bavuga bati ‘ariko abantu birwanyeho gutya mu bantu dukwiriye kwibuka reka dushyiremo n’u Rwanda’. Muri Afurika dushobora kuzaba mu ba mbere bazabona urwo rukingo. Ndizera ko mu mezi atatu, ane ya mbere y’umwaka utaha cyangwa se atandatu dushobora kuba twabonye urukingo rugira abo ruramira nubwo baba atari abantu bose.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko nk’ushinzwe gukurikirana iby’ubuzima mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, azazirikana u Rwanda mu gihe hazaba hagezwe ku by’inkingo.

U Rwanda ruri muri gahunda ya COVAX, igamije kuzorohereza ibihugu kugerwaho n’urukingo ubwo ruzaba rubonetse. Ruri no mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzarufasha kugerwaho n’urukingo vuba.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda guhera mu kwezi kwa Werurwe 2020, kugeza ku wa 21 Ukuboza 2020, abamaze gupimwa bagera ku 690,221, abacyanduye ni 7,293, abakize 609, abakirwaye ni 1,139, abapfuye ni 63.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities