U Rwanda rwatangaje gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.
Iyi gahunda yavuguruwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP), igamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere udushya hagamijwe kugera ku bukungu burambye kandi burengera ibidukikije.
Iyi gahunda yavuguruwe ngo ijyane n’Icyerekezo 2050, izafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere nk’uko biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye.
Mu 2011, u Rwanda rwashyizeho gahunda nshya yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GGCRS), hagamijwe ko muri 2050 igihugu kizaba giteye imbere, gifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi kitanarangwamo n’imyuka ihumanya ikirere.
Bitewe n’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera no kongera ubukana mu guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage no kuba igihugu cyarashyizeho intego nshya zigamije guteza imbere ubukungu bwacyo, byabaye ngombwa ko iyi gahunda ivugururwa kugira ngo ibashe kujyana n’izi mpinduka.
Kubw’iyo mpamvu, iyi gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yavuguruwe kugirango ikomeze gutanga umurongo uhamye, mu buryo bworoshya ishyirwa mu bikorwa.
Iyi gahunda ivuguruye igamije guha umurongo ngenderwaho ndetse no gufasha mu igenamigambi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu nzego zose z’ubukungu, ndetse no gufasha u Rwanda kuzamura ishoramari ryaba irya Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije.
Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, agira ati “Iyi gahunda ivuguruye igamije guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite ubukungu butabangamiye ibidukikije.
Iyi gahunda igaragaza ubushake dufite bwo guhangana imihindagurikire y’ibihe no kubaka igihugu kitarangwamo imyuka ihumanya ikirere. Guhuza intego z’igihugu z’iterambere na gahunda isi yose ishyize imbere, ni intambwe ikomeye izadufasha kugera ku ntego twihaye zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Twese hamwe, tubyaze umusaruro aya mahirwe bityo twubake ahazaza heza haba ku bantu ndetse n’umubumbe dutuyeho.”
Maxwell Gomera, uhagarariye UNDP mu Rwanda, agira ati “Iyi gahunda igaragaza icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kugera ku majyambere arambye bikanajyana n’intego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere zo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridaheza. Dufatanya n’u Rwanda guharanira kugera ku bukungu butarangwamo imyuka ihumanya ikirere, twubaka ejo hazaza hashyira imbere ihangwa ry’imirimo, uburumbuke, n’ubuzima bw’abaturage. Niyo mpamvu dutewe ishema no kuba twaragize uruhare mu ishyirwaho ry’iyi gahunda.”
Iyi gahunda ivuguruye igamije kandi guha umurongo ndetse no gushyigikira gahunda u Rwanda rwiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe “Nationally Determined Contributions (NDC)” aho hazagabanywa 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.
Zimwe mu ntego zikubiye muri iyi gahunda harimo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zisazura haba mu nganda ndetse na serivisi zisanzwe, guteza imbere ikoreshwa neza ry’ubutaka n’amazi ndetse no gushyira imbere gahunda zo kwihaza mu biribwa n’imibereho myiza ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku biza.
Iyi gahunda kugirango ishyirwe mu bikorwa bizasaba miliyari ebyiri z’amadorali y’Amerika (USD $2 billion) ku mwaka, aho miliyoni magana arindwi z’amadorali y’Amerika (USD $700 million) zizaturuka mu ngengo y’imari ya Leta. Ikindi kandi hazashakwa inkunga izaturuka hanze binyuze mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije “Rwanda Green Fund” ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Ikigega “Ireme Invest’’ kizafasha kuzamura uruhare rw’abikorera mu ishyirwamubikorwa ry’iyi gahunda.
Panorama
