Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Ubutabera butinze…: Urubanza rwa ADEPR rusubitswe inshuro 25

Urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR rumaze imyaka itanu (Ifoto/ighe.com 28/05/2021)

Gicurasi 2017- Nyakanga 2022, imyaka isaga itanu irashize urubanza ADEPR iregamo uwahoze ari umuyobozi wayo Past. Sibomana Jean n’uwari umwungirije Past. Thomas Rwagasana (Tom) rutangiye n’ubu rukaba rukigeretse rwarabuze gica.

Ku wa 25 Nyakanga 2022 uru rubanza rwari rutegeje kuburanwa mu rukiko rukuru rwa Kigali, rwongeye gusubikwa rwimurirwa ku itariki 9 Nzeri 2022. Iri subikwa rikozwe ku nshuro ya 25 kuva aho rugereye mu bujurire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali muri Mutarama 2019. Mu 2019 iburanisha ryasubitswe inshuro 4, mu 2020 risubikwa inshuro 4, mu 2021 risubikwa inshuro 12 na ho 2022 iburanisha rimaze gusubikwa inshuro 5.

Uru rubanza rwagiye mu bujurire mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, nyuma y’uko Past. Sibomana Jean n’abo bareganwa batsindiye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo urubanza No RP/ECON0013/2017/TGI/GSBO rwo ku wa 14/12/2018.

Mu baregwa 12, muri bo 9 babaye abere na ho 3 bahamwa n’icyaha baregwaga cyo kunyereza umutungo wa ADEPR aribo Sindayigaya Theophile, Mukabera Médiatrice na Mukakamari Lynea.

Ingingo urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagendeyeho rugira abere Past. Sibomana Jean n’abandi 9 mu baregwaga hamwe, harimo kuba igenzura ry’umutungo (Audit) ryarateshejwe agaciro kuko abaregwaga batarikorewe, ubushinjacyaha na bwo bukemeza ko iyo Audit itari kugenderwaho kuko itari yujuje ibisabwa. Hari kandi imvugo y’uwari Umuyobozi wa ADEPR ubwo urubanza rwaburanwaga, Past. Karuranga Ephrem, wiyemereye imbere y’urukiko ko nta bihombo byigeze biboneka muri ADEPR mu gihe Past. Sibomana Jean yayoboraga, agendeye kuri raporo z’umutungo zihari.

Muri Mutarama 2019, ADEPR n’Ubushinjacyaha bajuririye Urukiko Rukuru rwa Kigali, ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo yirengagije Audit yakozwe, bityo bugasaba ko hakorwa indi. ADEPR yo, n’ubwo mu Rukiko Rwisumbuye Umuvugizi wayo yagaragaje ko nta bihombo byigeze bigaragara, ariko bajuriye basaba indishyi. Abandi bajuriye ni Sindayigaya Theophile, Mukabera Médiatrice na Mukakamari Lynea Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urubanza rutangiye kuburanwa, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro Audit yakozwe na GPO rusaba ko hakorwa indi kandi abaregwa bayigizemo uruhare, banahibereye nk’uko bigaragara mu cyamezo cy’Urukiko cyo ku wa 03 Ukwakira 2019.

Nyuma y’uyu mwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Kigali, Ubushinjacyaha kuwa 31 Ukuboza 2019, bwandikiye Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) busaba ko hakorwa Audit muri ADEPR, bigakorwa bikurikije icyemezo cy’Urukiko Rukuru.

RGB na yo yandikiye ADEPR iyisaba kwishyura iyo Audit, biremerwa kandi irishyurwa itangira gukorwa. Isoko ryahawe BDO EA RWANDA LTD ihagarariwe na Habineza Emmanuel nk’uko bigaragara muri raporo yo ku wa 9/10/2020 yashyikirijwe RGB, ari na yo yagejejwe mu rukiko, ariko abaregwa bakaba batayemera bavuga ko nta ruhare rwabo rurimo nk’uko byasabwe n’Urukiko Rukuru. Ibi byatumwe uwakoze iyi Audit ahamagazwa mu rukiko ku wa 20/09/2020.

Habineza Emmanuel yemereye Urukiko ko abaregwa batigeze babonana na we ngo abakorere Audit. Abaregwa bakomeza kuburana bavuga ko iyo Audit yateshwa agaciro urubanza rutarasomwa kuko ibogamye nta ruhare bigeze bayigiramo, ikaba nta n’aho itandukaniye n’iyakozwe mbere mu Rukiko Rwisumbuye. Urukiko ruvuga ko icyo cyifuzo kizasuzumwa kandi kigafatwaho icyemezo mu itegura ry’isomwa ry’urubanza.

Ku bigendanye na DOVE Hotel Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagaragaje ko ihari, ariko mu bujirire ADEPR ikavuga ko yuzuye muri Gashyantare 2016 ariko amafaranga agakomeza gusohoka kugeza ubwo yatahwaga muri Gashyantare 2017. Ayo mafaranga bavuga yanyerejwe kuko nta mirimo yakorwaga icyo gihe.

Abaregwa bavuga ko imirimo yakomeje kugeza ubwo Dove Hotel yatahwaga. Bakifuza ko harebwa raporo ya ARGEC yakurikirana ibikorwa byo kubaka iyo Hoteli ndetse hakanarebwa raporo za BRD yatangaga amafaranga. Kuri iki cyifuzo, Urukiko rwasobanuye ko ibyo bazabisaba nibiba ngombwa.

Mu iburanisha ry’urubanza ryo ku wa 16/02/2022, Inteko iburanisha yari yatangaje ko iburanisha ripfundikiwe, urubanza rukazasomwa ku itariki 15/04/2022 saa tanu z’amanywa. N’ubwo iburanisha ryapfundikiwe, ubushinjacyaha ntibwatanze ibyifuzo byabwo ngo ababuranyi na bo babyisobanureho.

Itariki y’isomwa ry’urubanza RPA/ECON 00002/2019/HC/KIG-CMB, RPA/ECON 00001/2019/HC/KIG-CMB, RPA 00017/2019/HC/KIG yari iteganyijwe, yateshejwe agaciro kuko iburanisha ryongeye gusubukurwa ku 20/06/2022 ariko rirasubikwa ryimurirwa ku wa 25/07/2022 na bwo rurasubikwa rwimurirwa ku wa 09/09/2022.

Uru rubanza rumaze imyaka isaga itanu, isubikwa ry’iburanisha ryakunze kurangwa n’uko umwe mu bacamanza yaburaga, hari ubwo habaga inama y’abacamanza, iyo ibyasabwe n’urukiko byabaga bitarakorwa cyangwa se hari amahugurwa y’abacamanza yahuriranye n’itariki y’iburanisha n’izindi mpamvu zitandukanye zatangwaga n’urukiko.

Abantu 12 bari mu rubanza, muri bo 7 bambuwe inshingano z’igipasitoro, imitungo yabo irafatirwa bahagarikwa no muri gahunda z’itorero rya ADEPR zose; mu gihe abandi 5 bafite uburenganzira ku mitungo yabo kandi inshingano bari bafite mu itorero bazigumanye banakomeza kugira uburenganzira bwose nk’abakristo ba ADEPR.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.