Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwategetse ko Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John, ukurikiranyweho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano.
Akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo imyamyabumenyi ebyiri; iyo muri Uganda na Philippines, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora ADEPR.
Nk’uko tubikesha igihe.com ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2019, nibwo umucamanza yafashe ikemezo cyo gutegeka ko Karangwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Karangwa ntiyagaragaye mu rukiko ariko abo mu muryango we n’inshuti bitabiriye isomwa ry’icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu kuburana Karangwa yahakanye ko yakoresheje imyamyabumenyi yo muri Philippines, bituma ubushinjacyaha butanga ibimenyetso ko yayikoresheje yiyamamariza kuyobora ADEPR kandi hari n’amajwi y’icyo gihe yiyamamaza.
Karangwa yasabye ko arekurwa kuko ari inyangamugayo ndetse arwaye diabète (Diyabete), ariko umucamanza avuga ko afungwa iminsi 30 hagakomeza gukorwa iperereza no kugira ngo adacika ubutabera.
Izindi nkuru wasoma
https://panorama.rw/index.php/2019/03/08/adepr-uganda-mu-nzira-zo-gushimutwa/
Panorama
Ndabazi
November 17, 2019 at 11:50
Imana niyo izi ukuri kuruta RIB kuko yo ntabyiperereza kuki idashyira abantu nkabo ahagaragara