Mu rwego rw’Ubuzima, umwaka wa 2020 usojwe mu Rwanda hubatswe ibitaro bitatu bikomeye birimo ibya Gatunda mu karere ka Nyagatare, ibya Nyarugenge n’ibya Gatonde mu karere ka Gakenke, hanavugururwa ibitaro bya Faisal biri ku rwego mpuzamahanga.
Ibi yabigarutseho uyu munsi ku wa mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, ubwo yagezaga ku baturarwanda ishusho y’igihugu muri uyu mwaka wa 2020 usozwa.
Mu ijambo yagejeje ku baturarwanda, yagarutse ku buvuzi aho yagaragaje ko leta yafashije abaturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe uburyo bwo kwivuza ibishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ndetse hanubakwa ibitaro bitatu. Ibi byose byakozwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda banabarinda kujya kwivuza hanze kandi hari ababa badafite ubushobozi.
Yavuze ko abaturange bamaze kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe hakaba harabonetse miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda zikaba zizatangira gukoreswhwa mu mwaka wa 2020-2021.
Uyu mwaka wa 2020 usize huzuye amavuriro atatu mu turere dutatu aritwo Nyarugenge, Nyagatare ndetse na Gatonde hanavugurwa ibitaro by’Umwami Fayisali, hagamijwe kuvura abantu barwaye indwara z’umutima. Hanashatswe abaganga b’inzobere mu kuvura izo ndwara.
Perezida Kagame yagize ati “ibi bitaro byubatswe hagamijwe gufasha bamwe mu banyarwanda bajyaga kwivuza hanze, kuko wasangaga abadafite ubushobozi, batabasha kwivuza; ariko ubu bazajya bivuriza mu Rwanda, kuko hari abaganga b’inzobere leta yazanye ndetse na bimwe mu bihugu byo mu biyaga bigari bizajya biza kwivuza mu Rwanda.”
Kuri ubu ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bifite ubushobozi bwo kwakira abasanga 300 bakanabacumbikira, na ho ibya Gatunda muri Nyagatare bifite ubushobozi bwo gucumbikira abasaga 60. Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal hashyizwemo ibyuma bivura indwaara z’umutima, icyumba kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 45 bavurwa bataha ndetse hari n’ibindi byuma bisuzuma izindi ndwara.
Munezero Jeanne d’Arc
