Connect with us

Hi, what are you looking for?

akazi

Urubyiruko ruranengwa kutitabira imwe mu myuga yarufasha kwitezimbere

Uwimbabazi Marie Leatitia wize ubwubatsi, ahabwa impamyabushobozi (Photo/Cypridion HABIMANA)

Imwe mu miryango ifasha urubyiruko iranenga rumwe mu rubyiruko rwinenaguzwa imwe mu myuga rwanga kuyiga aho ruvuga ko igenewe igitsina runaka.

Ruboneka Suzana, umwe mu bayobozi b’umuryango BENIMPUHWE ufasha urubyiruko, irwigisha imyuga itandukanye.

Aribaza impamvu hakigaragara ikibazo cyo kuba hari ibitsina bitiyumva mu myuga runaka, urugero atanga ni nko mu mwuga w’ubwubatsi no gusudira usanga umubare w’igitsinagore kiwitabira ukiri hasi, ndetse no kuba igitsinagabo kititabira ubutetsi n’ubudozi. Ni mu banyeshuri bagishijwe imyuga ubwo bahabwaga impamyabushobozi.

Yagize ati “ndibaza impamvu mu banyeshuri 105 bize ubwubatsi harimo abakobwa 9, turabashishikariza ko na bo bagomba kwitabira imyuga nk’iyi kuko nayo batayihejwemo. Erega umwana w’umufundi arabwirirwa ariko ntaburara”.

Avuga ko no mubizi n’ibijyanye n’ubudozi harangije abantu 118 harimo abagabo batanu gusa.

“Ibi ntibikwiye kuko abadozi ba mbere beza usanga ari abagabo, usanga kandi abagabo batitabira kwiga ibijyanye no guteka bavuga ko ari iby’abakobwa nyamara ugasanga aribo bakora mu mahoteli bahembwa amafaranga menshi”.

Bamwe mu bakobwa bize umwuga w’ubwubatsi, bavuga ko mu gihe kitagera ku mwaka barangije kwiga nta na rimwe batabonye akazi, kandi ko babishoboye cyane, bakagira inama bagenzi babo yo kutitinya, Uwimbabazi Marie Leatitia n’umwe muri bo.

Agira ati “njye nagiye mubwubatsi kuko nabonye ko butezimbere ubikora, ubu simbura amafaranga byibuze ibihumbi 60 buri kwezi ninjiza kandi nakuyemo ibyo nkeneye byose”.

Kayitesi Christine amaze kugera kuri byinshi abikesha umwuga w’ubwubatsi. “Intego nuko nzaba umwubatsi ukomeye ndetse nkanashinga isosiyete yanjye y’ubwubatsi”.

Mu guhangana n’iyi myumvire iri mu rubyiruko yo kuvangura imyuga hakurikijwe igitsina, abayobozi b’urubyiruko baravuga ko bagiye kongera imbaraga mu kurukangurira kutavangura imyuga nk’uko bivugwa na Mutware Antoine n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Bugesera

“Tuzifashisha bamwe mubaragannye iyi myuga ikabatezimbere maze bagatanga ubuhamya bigatuma abandi batinyuka.”

Mu gihe haba hakomeje kugaragara abagifite imyumvire yo gutinya imyuga imwe n’imwe, byazakomeza kubangamira gahunda ya Leta yo kurandura ubushomeri mu rubyiruko

Cypridion Habimana

Ruboneka Suzana, Umwe mu bayobozi ba BENIMPUHWE (Photo/Cypridion HABIMANA)

Ruboneka Suzana, Umwe mu bayobozi ba BENIMPUHWE (Photo/Cypridion HABIMANA)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities