Abahagarariye urubyiruko baturutse mu turere twose tw’igihugu no mu mashuri, biteguye guhura n’abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, bungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye mu kubungabunga amahoro.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko ku wa 27 Nzeri 2019, mu Rwanda hazizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo gushyigikira amahoro n’uruhare rwa buri wese mu kubaka umuco w’amahoro arambye.
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, yatangaje ko urubyiruko ruzahurira mu nteko ishinga Amategeko n’abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, bakungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko igira iti “Twara Urumuri”.
Agira ati “Nyuma y’umwijima igihugu cyabayemo, abanyarwanda babonye urumuri rubafasha kuva muri uwo mwijima… twara urumuri wowe warubonye, ukomeze urutware ntiruzime, kandi nawe utarabona urumuri urwakire nawe urutware…”
Ndayisaba akomeza atangaza ko urubyiruko ruzahabwa urubuga kugira ngo baganire n’abayobozi bakuru b’igihugu. Agira ati “kugira ngo ibyo dukora byose bizarambe, ni uko byakirwa kandi bikanitabwaho n’urubyiruko.”

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro (Ifoto/Panorama)
Umunsi Mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa tariki ya 21 Nzeri buri mwaka kuva mu 2001, binyuze mu mwanzuro 55/282 w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye. Uyu mwaka Umuryango w’Abibumbye watanze insanganyamatsiko igira iti “Imihindagurikire y’ikirere ibangamira amahoro” ariko buri gihugu cyemerewe gushingiraho kigatoranya ikibereye.
Mu Rwanda uyu munsi urizihizwa mu myaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye, bigahuzwa n’icyazanye amahoro mu Rwanda. Uyu munsi uzaba ubanziriza Ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge kuzatangira ku wa 01 gusozwe ku wa 31 Ukwakira 2019.
Rwanyange Rene Anthere
