Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uruhare rw’urubyiruko ruracyari ruto mu byemezo bifatwa

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro by'iminsi ibiri ku ruhare rwabo mu gutanga ibitekerezo (Ifoto/Panorama)

Mu nama yahuje urubyiruko ruturutse mu mpande zose z’igihugu igamije kureba uruhare rw’urubyiruko muri politiki y’igihugu (2nd edition of policy dialogue on youth engagement), urubyiruko rwagaragaje ko hakiri icyuho mu kugira uruhare ruhagije mu gutanga ibitekerezo mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari n’imihigo.

Iyi nama y’iminsi ibiri kuva ku wa 10 Ukuboza 2020, yateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Guverinoma CVA (Citizen Voice and Actions), igaragaza kandi ko ikibazo gikomeye kigaragara nk’inzitizi mu rubyiruko ari imyumvire ikiri hasi. Hafashwe umwanzuro ko igomba guhinduka kandi akaba aribo bafata iyambere mu kuzamura ijwi ry’urubyiruko, hakorwa ubukangurambaga bagizemo uruhare.

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro by’iminsi ibiri ku ruhare rwabo mu gutanga ibitekerezo. Ibiganiro byateguwe na CVA (Ifoto/Panorama)

Umutoni Lilian ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yiga ibijyanye n’imiyoborere. Avuga ko ijwi ry’urubyiruko ridahabwa agaciro bitewe n’imyumvire, kumva ko batagomba gufatirwa ibyemezo no gufatwa nk’abana.

Agira ati: “Nk’urubyiruko tubona kuba ibitekerezo byacu bidahabwa agaciro mu nama zifata ibyemezo. Ababyeyi bacu n’abandi bayobozi baracyafite imyumvire y’uko umwana atatanga igitekerezo cyubaka kandi gifatika. Ikindi mbona ni uko hari n’urubyiruko rutagize amahirwe yo kujya mu ishuri usanga rudafite amakuru ku mikorere y’inzego zitandukanye ndetse n’ibirugenerwa ntirumenye ko rufite uburenganzira mu bidukorerwa.”  

Umutoni akomeza avuga ko nk’urubyiruko bifuza ko Leta yajya ibaha umwanya wo gutanga ibitekerezo mu bikorwa na gahunda zateguwe na Leta, kuko mu bikorwa byateguwe n’urubyiruko usanga rutanga ibitekerezo.

Ntaganzwa Aaron ni umuvugizi w’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, akaba ari na Komiseri ushinzwe amashuri makuru na Kaminuza mu nama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Huye. Agira ati: “Umuryango Nyarwanda ubara umusanzu wacu mu bikorwa by’amaboko nk’umuganda, kubakira abatishoboye n’ibindi, ariko ibitekerezo byacu ntibabiha umwanya ngo tubahe ibitekerezo by’uko tubona ibintu ndetse n’uko ibitagenda neza byakosorwa.”

Akomeza avuga ko abanyarwanda bagomba guhindura imyumvire bakumva ko umusanzu w’urubyiruko utari mu bikorwa by’amaboko gusa, ko rufite ibitekerezo bihamye kandi byubaka nabyo bikwiye guhabwa agaciro.

Umuryango Citizen Voice and Actions (CVA) ni umwe mu muryango utegamiyeye kuri guverinoma, ufasha urubyiruko kwigirirra ikizere no kugira uruhare mu kwiteza imbere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CVA, Hakuzimana Samuel, avuga ko mu bihe byatambutse urubyiruko rwaranzwe no kwitinya ariko barufasha mu gutinyuka gutanga ibitekerezo.

Agira ati “Navuga ko urubyiruko mu gihe gitambutse no mu bo twagiye tuganira usanga urubyiruko rukitinya mu gutanga ibitekerezo. Uburyo twashyizeho bwo kubaganiriza bwagiye butanga umusaruro kuri ayo matsinda. Abo twahuguye bagaragaza itandukaniro n’abandi. Navuga rero ko igikomeye ari ugutinyuka bagatanga ibitekerezo byabo bikumvikana. Ikindi ni ukugira amakuru ahagije muri gahunda z’igihugu bagahuza imbaraga bafite bagakora imishinga ibafitiye akamaro batarangamiye gusa ingengo y’imari y’igihugu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CVA, Hakuzimana Samuel (Ifoto/Panorama)

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 n’Umuryango w’Urubyiruka uharanira uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza, AJPRODHO JIJUKIRWA, bwagaragaje ko urubyiruko rungana na 21 ku ijana batabasha gukorana n’inzego z’ibanze mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Ikindi kandi ngo uru rubyiruko ruba rwarahuiriye mu mashuri yaba ayisumbuye na kaminuza ruhurira mu mahuriro azabafasha kuba abayobozi b’ahazaza, ariko ibikorwa bakoraga bari ku ishuli bagera mu miryango bigahagarara kubera kwitakariza icyizere.

Umuyobozi wa AJPRODHO, Busingye Anthony, avuga ko hari amahirwe urubyiruko rwashyiriweho arimo no kuba bafite inzego zibahagarariye kugera no mu nteko ishinga amategeko. Gusa ngo nubwo izi nzego ziriho ntizifite ingengo y’imari ihagije.

Agira ati “haracyari icyuho ku bumenyi urubyiruko rufite kugirango rubyaze amahirwe rwashyiriweho, ariko nanone hacyenewe kongera ingengo y’imari y’izi nzego kugirango guhuza ibbikorwa by’urubyiruko bibyare ibikorwa bigaragara.”

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu midugudu urubyiruko rwitabira ibikorwa birimo inama z’urubyiruko kuri 21%, ku kagari ni 37% byagera ku karere bikagera kuri 51%. Ibi bigaragaza ko uko bagenda bazamuka mu nzego barushaho kugaragara mu bikorwa nyamara ishingiro rya byose ari inzego zo hasi.

Uretse umuryango wa AJPRODHO ugaragaza icyuho kiri mu mahirwe yashyiriweho urubyiruko mu kuyabyaza umusaruro, Umuryango wa CVA na wo ugaragaza ko hakiri n’ikibazo cy’urubyiruko rwitinya.

Munezero Jeanne d’Arc

5 Comments

5 Comments

  1. MoMo

    December 11, 2020 at 13:14

    Emmanuel, ni wowe nande mu kagali kanyu bazi ayo makuru utanze?
    none se Emmanuel umunsiwamuntu uguha ticket yo kujya ku Karere mu nama na bya biryo biryoshye muririra mu nama uzavuga iki?

  2. MUTUYIMANA Lydia

    December 11, 2020 at 10:46

    Ariko ubutaha , umuntu wanditse iyi nkuru , ajye asaba amakuru abantu bayafite , kandi mu nzego zose .
    Nonese ni gute mu bantu bitabiriye inama, habazwa urubyiruko , abantu babiri gusa na bo bo mu mashuri, mu gihe Hari Hari n’abahagarariye urubyiruko batanze ibitekerezo!

  3. MUTUYIMANA Lydia

    December 11, 2020 at 09:44

    Ariko kuvuga ibinyoma abantu babikundira iki koko!
    Urubyiruko , mu Rwanda twashyiriweho amahirwe menshi.
    Turahagarariwe mu nzego zose z’ubuyobozi bw’Igihugu ndetse na Africa kandi dutanga ibitekerezo bikumvikana.
    Tujye tureka kubeshyana pe.

    • Emmanuel

      December 11, 2020 at 10:32

      Abatanze ibitekerezo bose n’abanyeshuri bahugiye mu masomo kenshi ntibakurikirane gahunda za leta harimo nizireba urubyiruko, Kuba abo aribo mwakuyeho ishusho y’urubyiruko rwose rw’igihugu ntabwo aribyo.

      Urubyiruko rufite inzego zihera ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu, dufite abadepite baduhagarariye, urubyiruko ruhagarariwe muri njyanama (akagali, umurenge n’akarere) habaho amahurira y’urubyiruko atandukanye, nigute tuvuga ko twabuze aho tuvugira,

      Buri mwaka habaho forum z’urubyiruko muturere mbere yuko imihigo itangira, rubyiruko rugatanga ibitekerezo kubintu bifuza ko byakorwa mu mihigo y’umwaka ukurikiyeho, none muravuze ngo ntaruhare bagira mu ngengo y’imari n’imihigo?

      Ntabwo nemeranya niyi nkuru. Nanjye ndi rubyiruko nkabandi ndibwira ko atari njye gusa ubibona gutya

    • MOMO

      December 11, 2020 at 12:21

      Lydia sigaho kuba inkoma mashyi ninacyo kibazo tugira twanatangaje muri iyi evenement mwebwe iyo mugeze hejuru muba ba porte parlore b’ubuyobozi mukibagirwa ba bajene mwasize mu hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities