Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje amabwiriza mashya agena uko abitabira iburanisha ry’imanza bagomba kwitwara mu gihe urubanza ruburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Aya mabwiriza ashyizweho mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano n’icyubahiro cy’inkiko ndetse no kunoza imigendekere y’iburanisha rikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, ku wa 10 Kamena 2026, hagaragajwe ko iri tangazo rishingiye ku mategeko asanzwe agenga imitunganyirize n’imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza ndetse n’amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza.
Mu mabwiriza mashya, abitabira iburanisha bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga basabwe kubahiriza ibintu bitanu by’ingenzi.
Muri byo harimo kwirinda gukora ibikorwa bishobora kurangaza urukiko, kutiyugazamo cyangwa ngo bagire ibyo bakora bitajyanye n’iburanisha, ndetse no kubahiriza amabwiriza yose atangwa n’umucamanza cyangwa urukiko.
Abitabiriye iburanisha kandi basabwe kwirinda gufata amashusho, amafoto cyangwa amajwi by’iburanisha batabiherewe uburenganzira na Perezida w’Urukiko. By’umwihariko, iryo tangazo rinabuza gusakaza ayo mashusho cyangwa amajwi yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iri tangazo rije mu gihe inkiko zikomeje gukoresha ikoranabuhanga mu kuburanisha imanza zimwe na zimwe, cyane cyane hagamijwe koroshya itangwa rya serivisi z’ubutabera no kugabanya igihe n’ikiguzi byakoreshwaga mu ngendo z’ababuranyi n’abunganizi babo.
Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko aya mabwiriza atagamije guhindura uburenganzira bw’ababuranyi, ahubwo agamije gutuma iburanisha rikorerwa ku ikoranabuhanga rigira umurongo uhamye nk’uwari usanzwe ukoreshwa mu cyumba cy’urukiko.
Nubwo hari abashobora gutekereza ko aya mabwiriza ari amategeko mashya, mu by’ukuri ni uburyo bwo kuvugurura no gusobanura uko amategeko asanzwe yubahirizwa mu gihe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mbere y’aho, amategeko yagenaga imyitwarire y’abitabira iburanisha mu buryo bwa gakondo, ariko uko ikoranabuhanga ryakomeje gukoreshwa mu butabera byasabye ko hashyirwaho amabwiriza asobanutse ajyanye n’ibihe bigezweho.
Ibi bivuze ko ihame ryo kubaha urukiko no kubungabunga ibanga n’icyubahiro by’iburanisha rikomeza kuba rya rindi, icyahindutse kikaba ari uburyo rishyirwa mu bikorwa mu gihe urubanza ruburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aya mabwiriza akaba yatangiye gukurikizwa guhera ku munsi yatangarijweho, ari wo wa 10 Kamena 2026.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa


















































































































































































