Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro igice cy’ingingo yemereraga guhana umuntu atireguye

Mbere y'uko urukiko rw'ikirenga ruha umuburanishwa igihano rugiye kujya rutanga ibisobanuro ndetse n'ukatirwa ahabwe amahirwe yo kwisobanura kubyo ashinjwa

Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ku rubanza rwari rwarajyanywe imbere yarwo na Mironko François Xavier, wari wasabye ko harebwa niba ingingo ya 81 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza zimwe na zimwe yubahiriza Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Iki kibazo cyakomotse ku gihano Mironko yahawe ku wa 22 Gashyantare 2023, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka urukiko mu gihe cy’iburanisha. Icyo gihe yakatiwe igifungo cy’amezi atatu.

Mu kirego cye, Mironko yagaragaje ko atanyuzwe n’uburyo yahanwemo, avuga ko atigeze ahabwa umwanya wo kwisobanura cyangwa kwiregura mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kumuhana. Yanavuze ko atabonye uburyo bwo kujuririra icyo cyemezo kuko cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ari na rwo rwego rwo hejuru rw’ubucamanza mu gihugu.

Nyuma yo gusesengura ibikubiye muri icyo kirego, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko igika cya mbere cy’ingingo ya 81 kigomba kugumaho kuko kidahabanye n’Itegeko Nshinga. Urukiko rwagaragaje ko ari ngombwa ko rugira ububasha bwo gufata ibyemezo byo guhana ibikorwa bibangamira ituze n’icyubahiro by’iburanisha.

Icyakora, rwanzuye ko igika cya kabiri cy’iyo ngingo kidahuye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, kubera ko cyemereraga urukiko gufatira umuntu ibihano adahawe amahirwe yo kwisobanura cyangwa ngo yunganirwe mu mategeko.

Urukiko rwashimangiye ko uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu ukurikiranyweho icyaha bugomba kubahirizwa, harimo:

  • Kumenyeshwa icyaha ashinjwa.
    Guhabwa umwanya wo kwiregura.
    Guhabwa uburenganzira bwo kunganirwa n’umunyamategeko.

Hashingiwe kuri ibyo, rwategetse ko igika cya kabiri cy’ingingo ya 81 kivugururwa kugira ngo gihuzwe n’amahame ateganywa n’Itegeko Nshinga.

Uyu mwanzuro ushimangira ko nubwo inkiko zifite ububasha bwo guhana imyitwarire ibangamira imigendekere myiza y’iburanisha, uwo bireba agomba mbere na mbere guhabwa amahirwe yose yo kwisobanura no kwisobanura mbere y’uko hafatwa icyemezo kimuhana.

Mbere y’uko urukiko rw’ikirenga ruha umuburanishwa igihano rugiye kujya rutanga ibisobanuro ndetse n’ukatirwa ahabwe amahirwe yo kwisobanura kubyo ashinjwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities