Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwa Brussels mu Bubiligi rwemeje ko iki gihugu cyakoze icyaha cyibasiye inyokomuntu binyuze mu gutandukanya abana n’ababyeyi babo mu gihe cy’ubukoloni bwacyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 22 Gicurasi 2026, gishingiye ku bikorwa byabaye hagati yi 1908 na 1960 ubwo Congo yari igikolonizwa n’u Bubiligi.
Urubanza rwaturutse ku kirego cyatanzwe n’abagore batanu barimo Monique Bitu Bingi, Léa Tavares Mujinga, Noëlle Verbeken, Simone Ngalula na Marie-José Loshi, bavuga ko bakuwe ku babyeyi babo bakiri bato bakajyanwa mu bigo by’imfubyi byayoborwaga na Kiliziya Gatolika.
Aba bagore bavuga ko hagati ya 1945 na 1950, ubwo bari bafite imyaka iri hagati y’ine n’irindwi, batandukanyijwe na ba nyina b’Abanyafurika nyuma yo kuvuka ku babyeyi bafite inkomoko zitandukanye, aho ba se bari Ababiligi b’abazungu naho ba nyina ari Abanyafurika b’abirabura.
Icyo gihe ubutegetsi bw’abakoloni bwafataga abo bana nk’ikibazo cy’imibereho n’imyumvire y’ivangura ry’amoko, bikarangira bakuwe mu miryango yabo kugira ngo batagaragara muri sosiyete.
Amakuru agaragaza ko abana bagera ku 2000 bahuye n’iki kibazo, aho benshi bajyanwaga mu bigo byita ku mfubyi, bakarererwa kure y’ababyeyi babo ndetse bamwe bakabaho imyaka myinshi batazi inkomoko yabo.
Muri 2017, Kiliziya Gatolika yasabiye imbabazi abo bantu kubera uruhare ibigo byayo byagize muri icyo gikorwa, mu gihe Leta y’u Bubiligi na yo yasabye imbabazi mu 2019, yemera ko ibyo bikorwa biri mu mateka mabi yaranze ubukoloni bwayo muri Congo.
Icyakora, aba bagore bavuze ko imbabazi zonyine zidahagije, ahubwo ko hakwiye no gutangwa indishyi z’akababaro batewe n’icyo gikorwa. Basabye ko buri umwe yahabwa impozamarira ingana n’ama Euro ibihumbi 50.
Nyuma yo gutsindwa mu rukiko rwa mbere, Leta y’u Bubiligi yajuririye, ariko Urukiko rw’Ubujurire rwa Brussels rwanzura ko icyo gihugu kigomba kubazwa ibyo bikorwa ndetse kikishyura indishyi ku bahohotewe.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu kwemera no gukurikirana ibyaha byakozwe mu gihe cy’ubukoloni, cyane cyane ibyagize ingaruka ku mibereho y’abaturage bo muri Afurika.


















































































































































































BIKAMBA BAGIRISHA Simeon
May 23, 2026 at 11:05
C’est ce que j’aime chez les pays occidentaux