Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwirabura witwa George Floyd, yarekuwe by’agateganyo n’urukiko nyuma yo gutanga ingwate y’amadolari ya Amerika angana na miliyoni imwe. Ni ukuvuga agera hafi kuri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mupolisi ashinjwa ko yishe George Floyd ku wa 25 Gicurasi 2020 nyuma yo kumara iminota umunani n’amasegonda 46 amupfukamye ku ijosi.
Nyuma y’amashusho yagiye hanze yerekana uyu mupolisi akora iki gikorwa kidakwiye, we na bagenzi be batatu barimo, J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao bahise birukanwa mu kazi ndetse batangira gukurikiranwa kuri iki cyaha.
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, nyuma yo gutanga ingwate, urukiko rwafashe umwanzuro wo gufungura by’agateganyo aba bapolisi bane, mu gihe bategerejwe kuburanishwa mu mizi muri Werurwe 2021.
Iyi ngwate itanzwe nyuma y’uko muri Kamena umucamanza yavuze ko mu gihe Derek Chauvin yatanga miliyoni 1.25y’amadolari ya Amerka yarekurwa kandi ntagire andi mabwiriza ashyirwaho cyangwa akaba yatanga miliyoni umwe y’amadolari ya Amerika agashyirirwaho amabwiriza agomba kugenderaho, arimo no kutegera umuryango wa George Floyd.
Urupfu rwa George Floyd rwakuruye imyigaragambyo hirya no hino ku Isi.
Nkubiri B. Robert
