Uko Guverinoma y’abicanyi yagendaga itsindwa urugamba rwa gisilikare yarwanaga na FPR-INKOTANYI, ni nako yageragezaga gushakisha uburyo bwose bushoboka ngo idatsindwa urugamba harimo kugura intwaro mu mahanga irenze ku mwanzuro w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro yabuzaga ibihugu byose kugurisha u Rwanda intwaro. Ni nako kandi yakomeje gushishikariza abaturage kwica Abatutsi bari bataricwa no kubaha uburyo bwose bwo gusoza Jenoside mu bihe bya vuba.
Umubare munini w’inkomere z’abasirikare ba leta n’uw’abaguye ku rugamba wagaragajwe nk’ikibazo cy’ingutu kibangamiye ikorwa rya Jenoside
Mu nama yo ku wa 06 Kamena 1994, Minisitiri w’Intebe yasobanuye mu ncamake ibyo yaganiriye mu nama yagiranye n’abakuru b’ingabo na jandarumori ku wa 05 Kamena 1994. Kimwe mu bibazo basuzumye ni ikijyanye n’umubare munini w’inkomere mu basirikare bayo bavuga ko inkomere bari bafite zirenga ibihumbi bitanu (5000), naho abaguye ku rugamba kuva muri mata 1994 bakaba bagera ku gihumbi (1000).
Imwe mu ngamba yo gukemura icyo kibazo bemeje guhamagara abasilikare bari mu mahugurwa mu bihugu by’amahanga, ariko bagaragaza impungenge ko harimo benshi batazemera kugaruka mu Rwanda, ariko bavuga ko bagomba kubahamagaza uko biri kose.
Guverinoma yanagarutse ku kibazo cy’abasilikare bayo batoroka urugamba, yemeza ko Urukiko rwa gisilikare ruzatangira gukora rukajya rufunga abafashwe batorotse, ko rero bisaba gushyiraho Gereza za gisilikare mu bice by’aho bakigenzura. Banongeye kuvuga ko imwe mu mpamvu ituma batsindwa urugamba ari ukubera ibyitso bibarimo mu basilikare babo, bakaba rero bagomba gukomeza kubishakisha.
Birumvikana ko iyi yabaga ari impamvu yo kugira ngo bakomeze kwica abo badashaka, harimo na bamwe mu basilikare babonaga ko batitabira umugambi wa Jenoside. Kwitwa icyitso cy’umwanzi ni icyo byavugaga.
Indi ngamba yafashwe mu kureba uko barwana urugamba, nuko Guverinoma yemeje ko abantu bose bafite intwaro aho bari hose mu gihugu, ni ukuvuga Interahamwe n’Impuzamugambi, bagomba guhurizwa hamwe bagafatanya n’abasilikare kurwana na FPR-INKOTANYI.
Hanemejwe ko imyitozo ya gisilikare igomba gukazwa mu ishuri rya ba Ofisiye (ESM: Ecole Supérieure militaire) ryari ryarimukiye ku Kigeme, ndetse no mu ishuri ry’abasilikare bakuru bungirije (ESO: Ecole des Sous-Officiers) ryari I Butare, ari nabwo hemejwe gusimbura Liyetona Koloneli Tharcisse MUVUNYI wariyoboraga bashyiraho Koloneli MUNYENGANGO. Ntibavuze impamvu y’izo mpinduka.
Hanagaragajwe ikindi kibazo cya ba Burugumesitiri bumva ko Ingabo za FPR-INKOTANYI ziri hafi yo kugera muri Komini zabo bakayabangira ingata bakihungira, nyamara mu bihe byabanje barakoranye neza na Guverinoma ya KAMBANDA, bakora Jenoside.
Hatanzwe ingero kuri ba Burugumesitiri ba Shyorongi, Mbogo, Kanombe na Tumba, hasabwa ko n’abandi bateye batyo bagomba gusimbuzwa mu maguru mashya. Iyi ni imwe mu mpamvu isobanura kuba hari ba Burugumesitiri basimbuwe mu Kamena 1994 bagasimbuzwa ab’intagondwa kubarusha kugira ngo bashyire umwete mu gutsemba Abatutsi bari bataricwa.
Guverinoma ya kambanda yakoresheje uburyo bwa diplomasi ishaka guhisha isura y’ubwicanyi yakoreraga abatutsi
Ku itariki 6 Kamena 1994, i Tunis mu gihugu cya Tuniziya hatangiya inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA), yari igamije gutegura iy’abakuru b’ibihugu bigize uwo Muryango yagomga guterana ku matariki ya 13-15 Kamena 1994.
Mu nama zitandukanye za Guverinoma ya KAMBANDA zabaye muri Gicurasi na Kamena 1994, hagiye hemezwa ko Guverinoma igomba gushyira imbaraga mu gushaka intwaro no kugarura isura nziza yayo ikoresheje ububanyi n’amahanga (diplomasi) ikagaragaza ko nta bwicanyi ikorera abaturage, ahubwo ibyaha byose ikabigereka kuri FPR-INKOTANYI. Iyi ni nayo nama Ubufransa bwari bwaragiriye Guverinoma ya KAMBANDA mu bihe bitandukanye.
Twibutse ko mu rwego rwa politiki na diplomasi, ku wa 24 Mata 1994, Guverinoma ya KAMBANDA yohereje intumwa mu Bufransa zigizwe na Jerome BICAMUMPAKA wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Jean Bosco BARAYAGWIZA wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe politiki na diplomasi.
Izi ntumwa z’u Rwanda zakiriwe muri Perezidansi ya Repuburika y’Ubufransa na Bruno DELAYE wari Umujyanama wihariye wa Perezida MITTERRAND ushinzwe Afurika; zakirwa kandi na Edouard BALLADUR wari Minisitiri w’Intebe ndetse na Alain JUPPE wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Mu rwego rwa gisilikare, ku matariki ya 9-13 Gicurasi 1994, Ubufransa bwakiriye intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Liyetona Koloneli Ephrem RWABARINDA; zikaba zari zirimo Colonel Sebastien NTAHOBARI wari uhagarariye u Rwanda mu butwererane bwa gisilikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufransa (Attache militaire) na Liyetona Koloneli Cyprien KAYUMBA wari ushinzwe imari muri Minisiteri y’ingabo y’u Rwanda; mu gihe cya Jenoside KAYUMBA yamaze iminsi 27 mu Bufransa muri gahunda yo gushakisha intwaro.
Mu bayobozi b’Ubufransa bakiriye izo ntumwa za gisilikare z’u Rwanda, harimo Jenerali Jean-Pierre HUCHON wari Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufransa. Raporo y’ubutumwa yakozwe na Liyetona Koloneli RWABARINDA ijyanye n’ibyavugiwe muri ubwo butumwa, igaragaza ko Ubufransa bwemeye guha u Rwanda ubufasha mu bya gisilikare kandi butanga inama ko Guverinoma igomba gukora ibishoboka ikanoza isura yayo mu mahanga.
Ni nayo mpamvu ku itariki 22 Gicurasi 1994, Perezida Tewodori SINDIKUBWABO yandikiye ibaruwa Perezida Francois MITTERRAND w’Ubufransa amushimira ku nkunga yose Ubufransa bwahaye u Rwanda kuva muri 1990, anamwinginga ko iyo nkunga iwkiye kwiyongera cyane cyane ko kuri uwo munsi Ingabo za FPR-INKOTANYI zari zamaze gufata ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe.
Hashingiwe kuri icyo cyizere Guverinoma ya KAMBANDA yemeje ko intumwa zayo zigomba guhaguruka zikazenguruka amahanga zigerageza guhisha ko iyo Guverinoma iriho ikora Jenoside.
Ni muri urwo rwego intumwa zayo zitabiriye inama ya OUA yo mu rwego rwa ba Minisitiri ndetse na Perezida SINDIKUBWABO akayitabira nk’Umukuru w’Igihugu ku wa 13-15 Gicurasi 1994. Amagambo yahavugiye yaranzwe no guhakana ko Guverinoma ye yari iriho ikora Jenoside, atangaza ko ikibazo cyari mu Rwanda ari intambara NGO U Rwanda rwashowemo na FPR-INKOTANYI.
Ayo magambo yamaganywe na benshi mu bari muri iyo nama y’i Tunis bagaragaza ko ari ikinyoma. Intumwa z’u Rwanda zagaragarijwe muri iyo nama ko byamaze kugaragara ko Guverinoma n’abasilikare bayo iriho yica abaturage b’abasivile b’Abatutsi aho kujya ku rugamba rwa gisilikare ngo barwane na FPR-INKOTANYI mu rwego rwa gisilikare.
Ikinini cyaranze amatariki ya mbere y’ukwezi kwa Kamena 1994 nuko Guverinoma y’abicanyi yabonye ko iriho itsindwa urugamba rw’intambara, igashyira imbaraga mu kugerageza kunoza isura yayo mu mahanga, gushakisha intwaro, ari nako ikomeza ubwicanyi ngo imareho Abatutsi. Guverinoma kandi yakoze ibishoboka ngo isebye FPR-INKOTANYI iyangisha abaturage n’amahanga, ariko ukuri kwaranze kuratsinda kandi kuzahora gutsinda.
Inyandiko dukesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside -CNLG
