Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Kirehe: Umukandida Habineza Frank yabuze umuyobozi umwakira

Habineza Frank yiyamamariza mu karere ka Kirehe (Photo/Scovia)

Umukandida w’Ishayaka Rihaanira Demokarasi n Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, ntiyahiriwe n’urugendo rwo kwiyamamariza mu karere ka Kirehe, ubwo yahindurirwaga aho kwiyamamariza n’aho ahawe akabura umuyobozi n’umwe w’inzego z’ibanze umwakira.

Habineza yagombaga kwiyamamariza i Nyakarambi mu karere ka Kirehe, ubwo ahagana saa yine za mugitondo cyo ku wa 18 Nyakanga 2017, yageraga aho yateguje, ubuyobozi bwanze ko ahiyamamariza kuko ari hafi y’isoko yoherezwa mu murenge wa Gahara, ahari urugendo rw’iminota 30 n’imodoka uvuye ku muhanda munini wa kaburimbo.

Habineza avuga ko guhindurirwa gahunda yabimenyeshejwe mu mugoroba wabanjirijwe umunsi wo kwiyamamaza muri ako karere, ariko n’aho yohererejwe yabuze umuyobozi n’umwe w’inzego z’ibanze umwakira, ngo kuko bari bahuze cyane nta mwanya bafite.

Ahagana saa sita z’amanywa nibwo Habineza yari atangiye kubwira abamwitabiriye imigabo n’imigambi ye, abari aho bari biganjemo abana b’abanyeshuri bari bakurikiye umuziki wacurangwaga.

Umukandida Dr. Frank Habineza ntiyagiye kure y’ibyo yabwiye abaturage b’uturere yabajemo, n’abanyakirehe yabijeje guhindura byinshi.

Yagize ati “Nk’abantu baharanira Demokarasi nta munsi wo gupfusha ubusa niyo mbamvu tugomba gukorana imbaraga aho mbasaba guharanira icyo mwifuza kugira ngo tumenye kwishyira ukizana mu byo dukora.”

Avuga ko azarwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, gufasha abarangije amashuri kubona akazi babigira imishinga. Yagarutse kandi kuri gahunda yo gukuraho imisoro ku butaka no ku batangira gukora ubucuruzi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yavuze ko icyihutirwa azakora ari ugushaka umutekano w’igifu, inzara igacika burundu mu Burasirazuba. Yakomeje avuga ko abaturage bakwiye kurya ibyo kurya byiza bizira umuze.

Yavuze kandi ko naramuka atsinze amatora abarimu, abaganga n’abashinzwe umutekano bazongererwa umushahara, guhana abakoze ibyaha n’amakosa ko nubwo yaba ari Leta yagombye gutanga indishyi, kuko n’uwo Leta itsinze ahanwa.

Mutesi Scovia/Kirehe  

Abitabiriye kwiyamamaza kwa Dr Habineza Frank mu karere ka Kirehe, biganjemo abana b’abanyeshuri (Photo/Scovia)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities