Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Tariki ya 21 Mata 1994: MINUAR yatswe inshingano na Loni; Abatutsi biciwe i Murambi

Itariki 21 mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenza ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.

Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku isi yatse inshingano MINUAR igabanya umubare w’abasilikare bayo mu Rwanda

Tariki ya 21/4/1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa. Nyamara, buri munsi Jenerali Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Umuryango w’abibumbye avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Dallaire yavugaga ko umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana n’interahamwe zari zimeze nka « virus » imeze nka nkongwa itakigira gitangira. Ayo makuru, Umuryango w’abibumbye ntiwayahaye agaciro, wafashe icyemezo cyo gutererana Urwanda, abicwa baricwa ku manywa y’ihangu.

Abatutsi biciwe i Murambi, Gikongoro, Nyamagabe

Ubwo Jenoside yatangiranga mu duce dukikije I Murambi, abatutsi baho batangiye kuhahungira bavuye Mudasomwa, Kinyamakara, Musebeya, Muko no mu yandi ma komini.

Abazaga i Murambi abategetsi babo bababwiraga ko ariho bazabasha kubarindira umutekano bari hamwe nyamara byari ukubabeshya kuko ubwo uwari perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi SINDIKUBWABO Theodore ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’iyo Leta Jean KAMBANDA baje ku Gikongoro batanga amabwiriza yo gutangiza Jenoside.

Nyuma y’iyo nama nibwo abategetsi bashishikarije abatutsi kuza i Murambi bababeshya ko bazacungirwa umutekano. Abari bahungiye ahantu hatandukanye ku biro by’amakomini na za Kiliziya n’insengero hamwe n’abari bahishwe n’abahutu bajyanywe i Murambi hakoreshejwe imodoka abandi bakizana. Aho bacaga hose bajya i Murambi baterwaga amabuye n’interahamwe. Bageze i Murambi, Interahamwe, zatangiye guca amatiyo yahazanaga amazi kugira ngo bicwe n’umwuma bazaze kubica nta mbaraga bagifite.

Babonye ko bagiye kwicwa n’inzara nibwo bigiriye inama yo kubaga inka nkeya muzo bari bahunganye kugira ngo babone icyo barya. Ubwo abajandarume barababwiye ngo nibabanze bibare bamenye umubare wabo kugira ngo babakire ubufasha ariko n’ubwo baje kubaha umuceri waje kuba mucye bitewe n’ukuntu bari benshi kuko bageraga ku bihumbi mirongo itanu (50.000).

Muri iyo minsi, hazaga ibitero by’interahamwe bakarwana nabyo bakoresheje amabuye bigasubirayo. Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21/4/1994 nka saa cyenda nibwo abajandarume babanje gutera grenade no kurasa amasasu mu mpunzi z’abatutsi, maze Interahamwe, aba CDR n’abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu n’udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n’amasasu ndetse n’abari babaye inkomere.

Abantu bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye I Murambi basaga ibihumbi 50,000 ni uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro BUCYIBARUTA Laurent (uba mu Bufaransa), SEMAKWAVU Felicien wari Burugumesitiri wa Komini Nyamagabe, Captaine Faustin SEBUHURA wayobora Jandarumori ya Gikongoro, Colonel SIMBA Aloys, Justin AYURUGARI wayoboraga Electrogaz Gikongoro, Venuste NYOMBAYIRE wayoboraga ikigo cy’abana cya SOS Gikongoro, David KARANGWA wari grefiye mu rukiko rwa kanto ya Gikongoro, Celse SEMIGABO wari prokireri ku Gikongoro, Alufonsi NSENGUMUKUZA wakoraga muri Electrogaz, abajandarume n’interahamwe zirimo, Munyangoga wakoraga muri Electrogaz, Musekura Aloys, Ngirumpatse Venuste n’abandi.

I Murambi niho hanabaye inkambi y’ingabo z’abafaransa muri Zone turquoise aho bavugaga ko baje gucungira umutekano abatutsi bicwaga ariko siko byagenze kuko abatutsi bake bari bararokotse bagiye i Murambi ariko bagashimutwa, bakicwa n’interahamwe kandi abafaransa ntacyo babikoragaho.

Bamwe mu bafaransa basambanyije abakobwa n’abagore b’abatutsi ku ngufu, banakora ibindi byaha bitandukanye nkuko byagaragajwe na raporo ya Kimisiyo Mucyo. Ubwo izo Ngabo zasozaga ubutumwa bwazizanye zasabye abantu bari aho mu nkambi i Murambi kwambuka bakajya muri Kongo bizezwa kuzabafasha kugaruka mu Rwanda. Abari bamaze gukora Jenoside barabaherekeje babajyana Kongo hamwe n’izindi mpunzi nyinshi kuko bazibwiraga ko Inkotanyi zizabica ariko byari ukugira ngo zibone abo abicanyi bazagira ingwate ubwo bazaba bageze mu mashyamba ya Kongo.

I Murambi mu rwibutso hakaba hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi basaga ibihumbi 50,000 bahiciwe ndetse n’abimuwe mu rwibutso rwa Gasaka.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri paruwasi Gatorika ya Cyanika, Nyamagabe

Kuri iyi Paruwasi hafite amateka yihariye cyane ku batutsi kuko mu 1963 habaye ubwicanyi bukomeye bwibasiye Abatutsi bari bahatuye bikanandikwa muri za raporo mpuzamahanga no mu itangazamakuru ko ari jenoside. Abanyarwanda bose bayise noheri y’amaraso.

Kuva 1990-1994 abatutsi batuye mu Cyanika bongeye gutotezwa cyane biyobowe na Burugumesitiri wa Komini Karama Desire NGEZAHAYO, bitwa ibyitso by’inkotanyi nkuko babikorewe 1963 babita ibyitso by’inyenzi abandi barafungwa.

Ku wa 08/4/1994 impunzi zatangiye kuba nyinshi kuri paruwasi ziturutse muri Komini Karama, Kinyamakara, Nyamagabe, Rukondo, Karambo n’ahandi bakakirwa na padiri Yozefu NIYOMUGABO. Impamvu abenshi bahahungiye nuko Burugumesitiri NGEZAHAYO n’abakonseye bazengurutse Komini bagasaba abihishe bakoresheje indangururamajwi guhungira kuri paruwasi bababeshya ko ariho bazabarindira umutekano.

Kuwa 11/4/1994 Superefe wa superefegitura ya Karaba Yozefu NTEGEYINTWARI yakoresheje inama n’ababurugumesitiri ba Komini Rukondo, Karama na Kinyamakara ku kibuga cy’umupira cya Cyanika ahitwa i Murizo, banoza umugambi wo kwica abatutsi. Hari kandi umutwe w’ibyihebe wari wariyise minwari (MINUAR) wari uyobowe n’abitwaga NTAGANIRA Emmanuel bitaga Muturage na Rubera bagahabwa intwaro na Col Simba bahuriraga kubiro byabo byari kuri komini Karama nabo bakazishyikiriza abaturage. Uyu mutwe niwo wari ushinzwe kwica abatutsi no gutabara aho byananiranye kuko na mbere yuko bicwa bari babanje kubateramo grenade bikozwe n’uwitwa Kazungu wari interahamwe.

Mu rucyerera rwo kuwa 20-21/4/1994 nibwo abatutsi bari bahungiye i Murambi bishwe maze abicanyi barangije bajya mu Cyanika kuwa 21/4/1994 nka saa yine za mu gitondo, maze interahamwe zifatanyije n’abajandarume zitera amagerenade mu mpunzi zari zahungiye kuri paruwasi, abandi bakoresha intwaro gakondo mu kwica abatutsi. Icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 35,000 bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.

Abategetsi bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa byo kwica abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Cyanika barangajwe imbere n’uwari perefe wa perefegitura ya Gikongoro Laurent BUCYIBARUTA, Col SIMBA Aloys, Superefe Yozefu NTEGEYINTWARI, Burugumesitiri NGEZAHAYO Desire, Depite HANYURWIMFURA Marc, MUNYANDINDA Joel umugenzuzi w’amashuri abanza ya Komini Rukondo, NKURIKIYIMANA Jean Bosco wari umuyobozi wa Centre de Sante ya Cyanika, Charles UGIRINDEGE wari assistant bourgmestre wa Rukondo, muramu we SEBAKIGA Jean Bosco alias Kinigamazi wari veterinaire wa Komini Karama.

Hari kandi MUNYANEZA Jean Bosco wari IPJ kuri Komini Karama, MPAKANIYE Froduald wari encadreur wa Komini Karama, Jean Baptiste KAYIGAMBA wakoraga kuri Centre de Sante ya Cyanika, GAHAMANYI Callixte wari umucuruzi, abakonseye barimo MUNYANKINDI Callixte, BASHIMUBWABO Jean Baptiste, MURINDABABISHA wari Diregiteri wa G.S Cyanika, HISHAMUNDA Charles wari encadreur w’urubyiruko ku Gikongoro, GATARI Jean Damascene wari agronome, GASHARA Alphonse umwarimu i Mbazi, NZUNGIZE Azaria wari sekreteri kuri superefegitura ya Karaba, KAREKEZI Kizito umunyeshuri muri Kaminuza akaba yari n’umukinnyi wa Mukura, MAGEZA Onesphore umupolisi wa Rukondo, MUDENGE Yuvenali (reserviste), abapolisi HABIMANA na MUNYANEZA Sipiriyane na bamwe mu ba resiponsabure ba za selire za segiteri Cyanika, Kibingo, Gitega, Ngoma, Muganza, Kiraro, Kiyumba na Nyanzoga.

Interahamwe zagize uruhare runini mu kwica Abatutsi mu Cyanika ni :  DEMOKARASI Joseph alias Rubera, ULINZWENIMANA Etienne alias Kazungu, NTAGANIRA Emmanuel alias Muturage, NKURIZA Anastase alias Serufirira, KABERA Vianney na mukuru we GASURIRA, NIZEYIMANA Athanase alias Musebeya, MUSONI Anselme, MUGAMBIRA Apollinaire, BIZIMANA alias Munyu, KARAMIRA Maurice, KAYIHURA Joseph, MUGENGA Joseph, MUBIRIGI Zakariya, RWAMAKUZA Cyriaque, RUDAHANWA Telesifore, BUKEYE Alfonsi, MUTAJUGIRE Francois alias Rupajyama, MIYERI, NAMBAJE Alfonsi, Aloyizi SEKAGANDA mwene Ntwarabashi, RUTEBUKA Martin, RWAGASANA Venant, BIZIMANA alias Nderema, MUHAYA Mwene Mishogoro, Dominiko mwene Busizori, RUKARA Mariko, SENYANA mwene Butuyu, n’abandi.

Byakuwe mu nyandiko yo ku wa 21/4/2020 ya Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG. 

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities