Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Uwimana Consolée Yasabye Urubyiruko Kwirinda Ibiyobyabwenge

Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge n'ingeso mbi

Mu gutangiza Inama Nkuru y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée Visi Perezida wa Mbere w’uyu muryango, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zangiza ubuzima.

Ibi yabivugiye ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi giherereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, ahabereye iyi nama yahuje urubyiruko rw’uyu muryango.

Mu butumwa bwe, Uwimana Consolée yashishikarije urubyiruko kuba maso no kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’indi myitwarire ishobora kwangiza ejo hazaza, abasaba kwiyubaka kugira ngo bazabe abenegihugu bafite akamaro ku gihugu no kuri bo ubwabo.

Yagaragaje ko ibiyobyabwenge bikomeje guteza ibibazo bikomeye mu mibereho y’abaturage, cyane cyane mu rubyiruko, bityo ko bikwiye kurwanywa n’imbaraga zose.

Ibi kandi byashimangiwe na Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, wavuze ko kunywa inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge biri mu byongera indwara zo mu mutwe mu rubyiruko.

Si urubyiruko gusa rugirwaho ingaruka, kuko n’abantu bakuru bahura n’ingaruka zirimo amakimbirane yo mu miryango bitewe n’ubusinzi bukabije.

Raporo z’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB zigaragaza ko zimwe mu nzoga z’inkorano zifite uruhare mu guteza urugomo, kandi zikanangiza ubuzima bw’abazinywa harimo impyiko n’umwijima.

Ibi byose bijyana n’igihombo cy’amafaranga ku bazinywa, haba mu kuzigura, kwivuza no mu bihano bishobora kubageraho igihe bakoze ibyaha bifitanye isano n’ubusinzi cyangwa ibiyobyabwenge.

Ku rundi ruhande, Uwimana Consolée yasabye urubyiruko rwa FPR Inkotanyi gushyira imbaraga mu gutekereza ibisubizo bishya by’ibibazo bibangamiye Abanyarwanda, no kugira uruhare rufatika mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Iyi nama y’urubyiruko ibaye nyuma y’iy’urugaga rw’abagore b’uyu muryango yabaye ku wa 21 Werurwe 2026, igaragaza gahunda y’uyu muryango yo gukomeza guha umwanya amatsinda atandukanye mu guteza imbere igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities