Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hari impamvu eshatu zikomeje gutera umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC -Amb. Nduhungirehe

Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM yagarutse ku kibazo cya RDC n'u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibibazo bimaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bidashobora gusobanurwa nk’amakimbirane asanzwe hagati y’ibihugu bibiri, ahubwo bifite imizi mu mateka, ibibazo by’abaturage bamwe ba Congo n’imiterere y’imiyoborere y’icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku buryo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC gikunze kuvugwa n’amahanga, agaragaza ko hari uburyo gikomeza gusobanurwa nabi ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ikibazo cya Congo navuga ko kigaragazwa nabi n’ibitangazamakuru mpuzamahanga, ndetse sinavuga ko ari byo gusa ahubwo n’ibihugu by’amahanga ubwabyo bifata ikibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo bikakigira ikibazo cy’u Rwanda, bikakigira ikibazo cyoroshye nk’aho ari inkuru bashyira aho ngaho ngo abaturage bumve, nyamara ari ikibazo gifite uburemere.”

Minisitiri yasobanuye ko imwe mu nkingi z’iki kibazo ari amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiye mu cyahoze ari Zaïre nyuma y’uko Jenoside ihagaritswe.

Yavuze ko abo bantu bakomeje kwisuganya no gukomeza ibikorwa byahungabanyaga umutekano w’u Rwanda mu myaka yakurikiyeho.

Ati: “Nyuma ya Jenoside Igihugu cyarongeye kiriyubaka ariko abayikoze ni ukuvuga ingabo za kera (FAR) n’Interahamwe bambutse umupaka ntibamburwa intwaro n’Ingabo z’Abafaransa n’iza Loni zari ziri muri Zaire hanyuma zikomeza guhabwa ingufu zirimo amafaranga n’intwaro kugeza uyu munota tuvugana aho hari umutwe wa FDLR ugihabwa intwaro kandi ukanakorana n’Ingabo za Congo unashyigikiwe na Perezida Felix Tshisekedi ubwe.”

Yakomeje agaragaza ko imitwe yagiye ihinduranya amazina mu bihe bitandukanye ariko igakomeza ibikorwa byibasira u Rwanda.

Ati: “Izo ngabo rero za FDLR n’amazina zagiye zifata mbere arimo ALiR n’andi mazina bagiye batera u Rwanda, murabizi abacengezi bagiye bagaba ibitero byibasiye u Rwanda. Ni uko nguko rero u Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo ibyo bitero tubyirinde ntibizongere guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.”

Yavuze kandi ko ibiganiro n’ubuhuza bwagiye bukorwa n’impande zitandukanye, harimo n’ibyabereye i Washington, byari bigamije gushakira umuti ikibazo cya FDLR no kubaka icyizere hagati y’ibihugu byombi.

Impamvu ya kabiri yagaragajwe na Minisitiri ishingiye ku bibazo byugarije bamwe mu baturage ba Congo, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda, aho yasobanuye ko hari abaturage bakomeje guhura n’ivangura, kutemerwa nk’abenegihugu byuzuye ndetse rimwe na rimwe bagakorerwa ihohoterwa cyangwa bakirukanwa mu bice bimwe na bimwe.

Nk’uko yabivuze, ibyo bibazo ni bimwe mu byatumye havuka imitwe yitwaje intwaro ivuga ko iharanira kurengera abo baturage, harimo n’umutwe wa M23. Minisitiri yagaragaje ko ibyo bitandukanye n’ibirego bikunze gutangwa bishinja u Rwanda kuba inyuma y’uwo mutwe hagamijwe gusahura umutungo kamere wa Congo.

Impamvu ya gatatu yagarutsweho ni ijyanye n’imiterere y’imiyoborere muri RDC, aho yavuze ko ibibazo birimo ruswa, intege nke mu gutanga serivisi z’ibanze ndetse n’umubare munini w’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’igihugu.

Yagaragaje ko muri RDC habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 250, ibintu avuga ko ari ikibazo gikwiye gukemurwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku masezerano atandukanye amaze gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC, avuga ko ikibazo gikomeye gikomeje kuba kutubahirizwa kwayo n’impande zimwe.

Yashimangiye ko u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje, anavuga ko intambwe ikurikira ari uko RDC yubahiriza inshingano zayo zirimo kurandura umutwe wa FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano aheruka gusinyirwa i Washington.

Ku bwe, kubahiriza ayo masezerano no gukemura ibibazo by’ingenzi biri hagati y’impande zombi ni byo bishobora gutanga amahirwe mashya yo kuzahura umubano no kugera ku mahoro arambye mu karere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities