Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko umubano usanzwe uhuza u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje gukomera, anagaragaza ko hari indi ntera ikomeye ibihugu byombi bishobora kugeraho binyuze mu bufatanye bwagutse.
Yabitangaje ku wa 4 Kamena 2026 mu birori byo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge, byateguwe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda bikitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abadipolomate ndetse n’inshuti z’ibihugu byombi.
Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku musaruro umaze kugerwaho mu mubano w’ibihugu byombi, avuga ko ubufatanye bwabyo bwagize uruhare mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubukungu n’ubucuruzi.
Yagize ati: “Mu gihe tureba ahazaza, biragaragara ko ibice byiza kurushaho by’umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikiri imbere kandi bikomeje kwandikwa. Amahirwe ari imbere yacu ni menshi kandi afite akamaro kanini. Dufatanyije, dushobora gukomeza kubaka ubufatanye buzana inyungu zirambye ku bihugu byacu no ku baturage babyo.”
Yakomeje ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi na Amerika mu bikorwa bigamije guteza imbere inyungu rusange, no gukomeza gushimangira umubano ushingiye ku bwubahane n’iterambere ry’impande zombi.
Mu butumwa bwatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, hagaragajwe ko uwo muhango wabaye umwanya mwiza wo kuzirikana amateka y’Amerika ndetse no kurebera hamwe uburyo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakomeza kwaguka.
Abari bitabiriye ibyo birori bagaragaje ko umubano w’u Rwanda na Amerika umaze gutanga umusaruro ugaragara mu nzego nyinshi, banashimangira ko hari icyizere cy’uko uzakomeza guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.
U Rwanda na Amerika bisanzwe bifitanye ubufatanye bukomeye mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, iterambere ry’ubukungu no gushyigikira ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta. Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu mpera za 2022, bikomeza gufungura andi mahirwe mashya y’ubufatanye.

















































































































































































