Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Perezida Kagame asanga Afurika yakwihuta mu iterambere ishingiye ku kwiyitaho no gukorana n’abandi

Perezida Kagame avuga ko Afurika ikeneye ubufatanye kugirango igire aho yigeza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko Afurika idakeneye ibisubizo bikomeye cyangwa bigoye kugira ngo igere ku iterambere rirambye, ahubwo ko hakenewe ingamba zoroshye zishingiye ku kwiyitaho no kubaka ubufatanye bufite inyungu.

Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, mu nama mpuzamahanga izwi nka World Policy Conference (WPC), iri kubera i Chantilly mu Bufaransa, ihuriza hamwe abayobozi, abashoramari n’impuguke ziturutse hirya no hino ku Isi.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yaganiriye na Thierry de Montbrial washinze uru rubuga, bagaruka ku bibazo bikomeye Isi ihanganye nabyo n’uko Afurika yakomeza kwihutisha iterambere ryayo.

Mu ijambo rye, Kagame yagarutse ku kamaro ko kwirinda kwigunga mu gihe Isi iri kugenda igabanyikamo ibice, agaragaza ko ubufatanye ari bwo buryo bwizewe bwo kugera ku majyambere arambye.

Yagize ati: “Icyo Afurika ishaka kiroroshye. Kwiyitaho no gukorana n’abandi mu buryo butanga umusaruro. Mu Isi igenda icikamo ibice, kwigunga si igisubizo, ahubwo bituma habaho guhangana no kwigabanyamo ibice. Gufata iterambere nk’inyungu ihuriweho aho kurifata nk’irushanwa, byazana ituze n’imikorere ihamye Isi ikeneye cyane.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo atari ukubura icyerekezo cyo kubaka Isi nziza, ahubwo ko ari ugusobanukirwa ko nubwo ibihugu bifite itandukaniro, bishobora kubana neza no gukorana mu nyungu rusange.

Yasabye ibihugu guhindura imyumvire, bikareba iterambere nk’inyungu ihuriweho aho buri wese yungukira, aho kurifata nk’irushanwa, kuko ari byo byafasha kubaka Isi itekanye kandi irangwa n’ubufatanye burambye.

Iyi nama ya World Policy Conference yatangiye ku wa 24 Mata, ikaba izasozwa ku wa 26 Mata 2026, ikaba igamije gutanga urubuga rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije Isi no gushaka ibisubizo birambye byafasha kunoza imiyoborere ku rwego mpuzamahanga.

WPC yatangijwe mu 2008 n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe ubushakashatsi ku mibanire mpuzamahanga, igamije guteza imbere imiyoborere myiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanze ku gusuzuma uko Isi ihagaze muri iki gihe kirangwa n’icikamo ry’ibice, hagashakwa uburyo bushya bwo kongera ubufatanye no guteza imbere iterambere rusange ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame avuga ko Afurika ikeneye ubufatanye kugirango igire aho yigeza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities