Abapolisi 160 b’u Rwanda bari mu itsinda RWAFPU1-10 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe imidali y’ishimwe kubera umuhate n’ubwitange bagaragaje mu mezi 10 bamaze barinda umutekano w’abasivili.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal, ku cyicaro cy’iri tsinda, ku wa Kane, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego za Leta n’iz’umutekano, bayobowe na Alfred Orono Orono uhagarariye ubutumwa bwa Loni muri ako gace.
Mu ijambo rye, Orono yavuze ko iyo midali ari ishimwe rikomeye ku ruhare rw’aba bapolisi mu kubungabunga amahoro n’umurava bagaragaje mu kazi kabo.
Yagize ati: “Umudali w’Umuryango w’Abibumye mwambitswe uyu munsi, ni mu rwego rwo kubashimira igihe cyose mumaze mukora ubutaruhuka kinyamwuga kandi mugaragaza imyitwarire myiza no gukomera ku nshingano zo kubungabunga amahoro ijoro n’amanywa. Umuryango w’Abibumbye uzirikana uruhare rwanyu mu guharanira amahoro arambye muri Sudani y’Epfo.”
Yongeyeho ko ibikorwa by’iri tsinda, by’umwihariko mu gucunga umutekano w’abasivili, byagize uruhare mu gutuma inkambi ya Malakal ifungwa, abaturage bagasubizwa mu byabo.
Umuyobozi w’iri tsinda, ACP Corneille Murigo, yavuze ko bishimiye iri shimwe, anagaragaza ko ribongerera imbaraga zo gukomeza gusohoza inshingano zabo neza.
Yagize ati: “ Uyu ni umwanya udasanzwe mu buzima bwacu nk’indi ntambwe yongewe ku byo twagezeho mu kazi ku rwego mpuzamahanga. Uyu mwanya mwatugeneye ni ikimenyetso cy’ubwitange budacogora n’umurava bidasanzwe by’itsinda RWAFPU1-10, biduteye imbaraga kurushaho mu gusohoza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurengera abasivili.”
ACP Murigo yashimiye ubuyobozi bwa UNMISS ku bufasha bahoraga babaha, anashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma akazi kabo kagenda neza.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo muri 2015. Kugeza ubu, rufite amatsinda abiri agizwe n’abasaga 400 bakorera i Juba n’i Malakal mu Ntara ya Nile.
Uretse kurinda abasivili n’ibikorwaremezo bya Loni, aba bapolisi banakora ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, birimo umuganda, gusana amashuri, gutanga inzitiramibu, gufasha abanyeshuri kubona ibikoresho by’ishuri, no gufasha imiryango itishoboye kubona ubuvuzi n’amazi meza.


















































































































































































