Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye kurahirira kuyobora Uganda muri manda nshya y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mutarama 2026.
Uyu muhango wabereye kuri Kololo Ceremonial Grounds, aho Perezida Museveni w’imyaka 81 yatangiye manda ye ya karindwi izageza mu mwaka wa 2031. Museveni amaze imyaka irenga ine ayobora Uganda kuva yafata ubutegetsi mu 1986.
Mu matora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026, Museveni yagize amajwi 7.946.772 angana na 71,6% by’amajwi yose yatowe, atsinda abakandida umunani bari bahanganye. Muri bo harimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, wari uhagarariye ishyaka National Unity Platform (NUP), ndetse na Nathan Nandala Mafabi wo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC).
Ibirori byo kurahira byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 35, hamwe n’imbaga y’abaturage ibihumbi byinshi bari baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu banyacyubahiro bitabiriye uwo muhango harimo Perezida Salva Kiir Mayardit wa South Sudan ndetse na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
U Rwanda rukaba rukaba ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, witabiriye uwo muhango mu izina rya Perezida wa Repubulika.

















































































































































































