Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Hakenewe ibiganiro bya dipolomasi aho kwihutira gufatira u Rwanda ibihano – Perezida Emmanuel Macron

Perezida Emmanuel Macron mu kiganiro yagiranye na France 24, TV5 Monde, RFI ubwo yari yitabiriye inama ya African Forward Summit i Nairobi muri Kenya

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko igikwiye gushyirwa imbere mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari ibiganiro bya dipolomasi aho kwihutira gufatira u Rwanda ibihano nk’uko byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Macron yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24 ubwo yari yitabiriye inama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya, ihuje abakuru b’ibihugu n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika n’u Bufaransa.

Mu ntangiriro za Werurwe 2026, Amerika yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, ibashinja kugira uruhare mu bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC binyuze mu gufasha umutwe wa AFC/M23. Gusa u Rwanda rwakomeje guhakana ibyo birego, ruvuga ko ikibazo nyamukuru ari umutwe wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya Kinshasa kandi ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Ubwo yabazwaga impamvu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utarakurikiza Amerika ngo nawo ufatire u Rwanda ibihano, Perezida Macron yashimangiye ko icy’ingenzi ari ugushaka uburyo impande zose zakongera kuganira.

Yagize ati: “Dushimangira uruhande duhagazeho rwo gukomeza kuganira n’abo bireba bose, tunyuze muri iyi nzira nziza kandi yoroshye, kubahiriza ubwigenge n’ubusugire bwa RDC no gukurayo ingabo zose. Nta n’ubwo ari Abanyarwanda gusa bari ku butaka bwa Congo.”

Macron yanavuze ko nubwo RDC ikwiye gusubizwa ibice igenzura ryayo ryatakaye, hakenewe no gukemura ikibazo cya FDLR, umutwe u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nk’uhungabanya umutekano warwo. Yongeyeho ko ibihugu byo mu karere byakagombye gufatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke.

Muri iyo nama yabereye muri Kenya, Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi na Macron bose bari bahari, ariko Perezida w’u Bufaransa yavuze ko bitashobotse ko ahuza Kagame na Tshisekedi icyarimwe kubera uko umwuka hagati y’impande zombi uhagaze muri iki gihe.

Yasobanuye ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro by’amahoro bihuriweho n’abahuza batandukanye kugira ngo ikibazo gikemuke mu buryo bwa dipolomasi aho kwishingikiriza gusa ku bihano.

Mu gusubiza abavuga ko Amerika ishobora kuba ibogamiye ku ruhande rumwe muri iki kibazo, Macron yagize ati: “Nyumva, ahubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa n’izishaka amahoro, bityo rero sintekereza ko twavuga ko ubuhuza bubogamye. Uyu munsi ni bo bari kugenzura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC.”

Perezida Macron yagaragaje kandi ko amahoro arambye mu karere atagerwaho hadakozwe ibiganiro bihuriweho n’ibihugu byose birebwa n’ikibazo, birimo Uganda n’u Burundi, ashimangira ko ibihano byonyine bidatanga igisubizo kirambye.

Perezida Emmanuel Macron ubwo yari mu nama ya African Forward Summit yagaragaje ko abanyarwanda ataribo bonyinye bari muri DRC bityo ko kubafatira ibihano ntacyo byageraho

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities