Connect with us

Hi, what are you looking for?

Politiki

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yatangiye kuyobora umutwe w’ingabo ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Afurika y’Iburasirazuba

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yahawe inshingano nshya

Brig. Gen. Ronald Rwivanga wahoze ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yatangiye ku mugaragaro inshingano zo kuyobora Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, uzwi nka EASF.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026 ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze ari Abasirikare i Mbuya mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho yasimbuye Umunyakenya Brig. Gen. Paul Kahuria Njema wari usoje manda y’imyaka itatu.

Brig. Gen. Rwivanga yari amaze imyaka isaga itanu ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’U Rwanda RDF, inshingano yatangiye mu Ukuboza 2020.

Mu ijambo rye nyuma yo kwakira ubuyobozi bwa EASF, yavuze ko azaharanira gukorana ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no gushyira imbere inshingano zo kurinda abaturage no guteza imbere amahoro mu karere.

Yagize ati “Twarabyiyemeje nka EASF ko igihe cyose habaye ikibazo gisaba ubutabazi cyangwa ibiza, yaba imyuzure, amapfa, imitingito, indwara nka Ebola, cyangwa abantu bavuye mu byabo, uyu mutwe uzahora witeguye gufasha ibihugu binyamuryango.”

Yakomeje avuga ko kugirirwa icyizere cyo kuyobora uyu mutwe ari icyubahiro gikomeye ariko kandi kikaba n’inshingano zisaba ubwitange mu gukomeza kubaka umutekano n’ituze mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

EASF ni umutwe ugizwe n’abasirikare n’abapolisi bo mu bihugu 10 byo mu karere, ukaba ufite ubushobozi bwo koherezwa mu gihe kitarenze iminsi 14 mu bikorwa byo gutabara abaturage, guhosha amakimbirane cyangwa gufasha mu bihe by’ibiza n’ibibazo by’umutekano.

Uyu mutwe washinzwe hashingiwe ku cyemezo cyafatiwe mu Nama Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia muri Nyakanga 2004, hagamijwe gushyiraho umutwe wa Afurika ushobora gutabara byihuse aho ikibazo kivutse.

Ibihugu biwugize ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Sudan, u Burundi, Djibouti, Seychelles na Comoros.

Mbere yo gutangira izi nshingano nshya, Brig. Gen. Rwivanga yari aherutse kugirira uruzinduko ku cyicaro cya EASF i Addis Ababa muri Ethiopia ari kumwe na Brig. Gen. (Rtd) Paul Kahuria Njema, aho bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Ethiopia ku bibazo by’umutekano biri mu karere.

Mu byo baganiriyeho harimo umutekano muri Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uburyo EASF yakomeza gukora neza mu buryo burambye.

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko uyu mutwe uzakomeza gukorana n’ibihugu biwugize mu guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ibiza bikomeje kwibasira abaturage bo mu karere.

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yahawe inshingano nshya

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities