Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Guverinoma yijeje Abanyarwanda ko badadiye mu kwirinda Ebola

Ibyemezo by'Imana y'Abaminisitiri yo ku wa 8 Kamena 2026

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta kibazo cya Ebola kiragaragara mu gihugu, inizeza abaturage ko ingamba zo gukumira no kugenzura iyi ndwara zakajijwe cyane cyane ku mipaka no mu bice bishobora kuba byugarijwe n’ibyago byo kuyandura.

Ibi byagarutsweho mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 8 Kamena 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho haganiriwe ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima, ubukungu, ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye mpuzamahanga.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama, Guverinoma yavuze ko inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana byihuse uko icyorezo cya Ebola gihagaze mu bice byegereye u Rwanda, mu gihe ibikorwa byo gusuzuma abinjira n’abasohoka ku mipaka byongerewe imbaraga.

Inzego z’ubuzima zagaragaje ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uraboneka mu Rwanda, ariko ibikorwa byo gukumira no gukomeza gukaza ubwirinzi bikomeje kugira ngo igihugu gikomeze kurindwa icyo cyorezo.

Uretse ikibazo cya Ebola, Inama y’Abaminisitiri yanemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027. Biteganyijwe ko iyo ngengo y’imari izibanda ku bikorwa byihutisha iterambere ry’ubukungu, kongera umusaruro mu buhinzi, guteza imbere inganda no kubaka ibikorwa remezo.

Iyo nama yanemeje amasezerano mpuzamahanga icumi agamije gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu nzego zitandukanye zirimo amazi, ikoranabuhanga, kurengera impunzi no gucunga ibyago.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga, Inama y’Abaminisitiri yanemeje politiki y’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), izafasha igihugu kongera ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Hafashwe kandi icyemezo cyo guha sosiyete Zipline Rwanda ubutaka bwa Leta buri mu Karere ka Karongi kugira ngo yongere ubushobozi bwo kugeza imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi mu bice bitandukanye by’igihugu hakoreshejwe drones.

Ku rwego mpuzamahanga, Inama y’Abaminisitiri yemereye ba ambasaderi bashya batatu gutangira imirimo yabo mu Rwanda. Abo ni Jérémie Blin uhagarariye u Bufaransa, Dr. Simone Knapp uhagarariye Otirishiya na Dede Ekoue uhagarariye Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Abaminisitiri kandi bagejejweho raporo ijyanye n’imyiteguro ya Maratoni Mpuzamahanga y’Amahoro i Kigali izaba ku nshuro ya 21 hagati ya tariki ya 13 na 14 Kamena 2026, ndetse n’itegurwa ry’uruhare rw’u Rwanda mu Nama ya 38 y’Ibihugu bihuriye ku Masezerano ya Montreal iteganyijwe muri uyu mwaka.

Muri rusange, Inama y’Abaminisitiri yagaragaje ko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kurinda ubuzima bw’abaturage, guteza imbere ubukungu no gushimangira umwanya w’u Rwanda mu bufatanye mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities