Itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima ku bana ryaturutse muri Israel ryageze i Kigali, aho riteganya kumara icyumweru rifatanya n’abaganga b’Abanyarwanda mu kuvura abana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima.
Biteganyijwe ko muri iyi gahunda y’iminsi irindwi, abana bari hagati ya 25 na 35 bazahabwa ubuvuzi bwihariye, harimo abavutse bafite ibibazo by’umutima n’abahuye n’izo ndwara nyuma yo kuvuka.
Aba baganga baturutse mu muryango mpuzamahanga witwa Save Child’s Heart, umaze imyaka myinshi ukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi bw’indwara z’umutima ku bana.
Umuyobozi Mukuru wa Save Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko mu bihe byashize abana benshi bo mu Rwanda bajyanwaga kuvurirwa muri Israel, ariko ubu ibintu byarahindutse kubera ubushobozi igihugu cyagezeho mu buvuzi bw’izo ndwara.
Yagize ati: “Mbere twajyanaga abana benshi bafite ibibazo by’umutima kuvurirwa muri Israel, ariko biturutse ku masezerano twagiranye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri ubu basigaye bavurirwa hano batajyanywe hanze.”
Yasobanuye ko impinduka zabayeho nyuma y’amahugurwa yahawe abaganga b’Abanyarwanda mu myaka ishize, abafashije kunguka ubumenyi n’ubushobozi bwo kuvura indwara z’umutima ku bana imbere mu gihss, xeugu.
Nk’uko Fisher yabigaragaje, kuva mu mwaka wa 2023 uyu muryango umaze gushora amafaranga arenga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika mu bikoresho by’ubuvuzi, amahugurwa y’abaganga ndetse no gufasha abana bamwe kujya kubagirwa umutima muri Israel.
Uretse ibikorwa byo kuvura abana, iri tsinda rizanatanga amahugurwa ngiro ku baganga bo mu Rwanda kugira ngo barusheho kongera ubushobozi mu buvuzi bw’indwara z’umutima.
Dr. Jean Dieu Nsanzimana, umwe mu baganga bari kwihugura mu kuvura indwara z’umutima ku bana muri Israel, yavuze ko kuba ubu buvuzi busigaye butangirwa mu Rwanda ari intambwe ikomeye mu kurengera ubuzima bw’abana.
Yagaragaje ko mu myaka yashize hari abana batabashaga kubona ubuvuzi ku gihe kubera ko byasabaga koherezwa hanze y’igihugu.
Imibare mpuzamahanga igaragaza ko nibura umwana umwe muri buri bana 100 avukana ikibazo cy’umutima, kandi hafi kimwe cya kane cy’abo bana baba bakeneye kubagwa kugira ngo bakire.
Dr. Nsanzimana yavuze ko kuri ubu mu Rwanda hari abana bari hagati ya 300 na 400 bagitegereje kubagwa umutima, mu gihe ubushobozi bwo kubavura bukiri kwagurwa.
Yagaragaje kandi ko kuvurira aba bana mu gihugu bifasha kugabanya cyane ikiguzi cy’ubuvuzi, kuko mbere kohereza umwana kubagirwa muri Israel byashoboraga gutwara amadolari ibihumbi 15, arenga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abashinzwe ubuzima bavuga ko gukomeza kongera umubare w’abaganga b’inzobere no gushora imari mu bikoresho by’ubuvuzi bizafasha abana benshi kubona serivisi zinoze kandi ku giciro gito, binyuze no mu bwishingizi bw’indwara busanzwe bukoreshwa mu Rwanda.

















































































































































































