Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Kuzamurira imyumvire bamwe mu bakobwa bahuye n’ibibazo mu bwangavu byabubakiye icyizere cy’ubuzima

Bamwe murubyiruko rwabyariye iwabo ruvuga lo rwafashijwe na AVSI Rwanda kwiteza imbere bakagira icyizere cy'ubuzima

Mu Rwanda no mu bindi bihugu, bamwe mu bakobwa babyariye iwabo ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko bakunze guhura n’ivangura, ubukene no kubura icyizere cy’ejo hazaza. Icyakora, bamwe muri bo mu turere twa Gicumbi, Nyanza na Ruhango bavuga ko bongeye kubona icyizere cy’ubuzima nyuma yo gufashwa n’umushinga Kungahara Muhinzi ushyirwa mu bikorwa na AVSI Rwanda ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Kubyarira mu rugo cyangwa kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu yiheba, akigunga, akabura icyizere ndetse n’amahirwe yo kwiteza imbere.

Abagenerwabikorwa bavuga ko amahugurwa, ubufasha mu buhinzi, ubworozi no kwizigama bahawe na AVSI Rwanda binyuze muri uyu mushinga byabahaye amahirwe mashya yo kongera kwiyubaka no kwiteza imbere, nubwo hari bamwe muri sosiyete babafataga nk’abantu badafite ahazaza heza.

Mukandayisenga Vestine, umwe mu bakobwa babyariye iwabo bungukiye muri uyu mushinga, yavuze ko mbere yari yaratakaje icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati: “Mbere narigunze cyane. Numvaga nta hazaza mfite kubera ko nabyaye nkiri muto. Sinagiraga icyo nkora kandi nari mfite impungenge z’uburyo nzarera umwana wanjye. Nyuma yo kwinjira muri gahunda za AVSI Rwanda nahawe amahugurwa, niga kwizigama no gukora ibikorwa by’ubuhinzi. Ubu mbasha kubona amafaranga yo kwita ku mwana wanjye kandi nongeye kugira icyizere cy’ubuzima.”

Akomeza avuga ko ubuzima bwe bwahindutse ku buryo yongeye kugirirwa icyizere no guhabwa agaciro mu muryango.

Ati: “Mu rugo bongeye kumpa agaciro nk’uko abandi bana bakagahabwa. Ikindi kandi nasubiye mu ishuri, ubu ndi mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kandi nkiri kwitegura gukora ikizamini cya Leta.”

Macumi Jacques, ufite uburwayi bwo mu mutwe, yavuze ko kuba yarahawe amahirwe yo kwinjira mu matsinda no gukora ibikorwa bibyara inyungu byamufashije kuva mu bwigunge no kongera kwiyumva nk’umuntu ugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.

Yagize ati: “Nari maze igihe kinini ntitabira ibikorwa by’abaturage. Numvaga ntacyo nshoboye kandi nkiri umutwaro ku muryango. Ariko nyuma yo gufashwa na AVSI natangiye kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi no kwizigama. Ubu nkorana n’abandi, mbona umusaruro kandi numva mfite agaciro nk’umuntu.”

Abagenerwabikorwa bavuga ko uretse impinduka babonye ku mibereho yabo, bafite icyifuzo ko ibikorwa nk’ibi byagera no ku bandi bafite ibibazo nk’ibyabo kugira ngo nabo babone amahirwe yo kwiyubaka no kwiteza imbere.

Bagira bati: “Hari abandi bantu bafite ibibazo nk’ibyacu. Twifuza ko nabo bafashwa bakabona uburyo bwo kwikura mu bibazo bafite no kongera kugira icyizere cy’ubuzima.”

Miriam Maruscio, Umuyobozi wa Gahunda za AVSI mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko intego y’umushinga itari ugutanga inkunga gusa, ahubwo yari ugufasha abaturage kongera ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no kubaka ubuzima burambye.

Yagize ati: “Abanyarwanda bafite imbaraga n’umuhate byo kwiteza imbere. Iterambere ntirishingira ku rwego rumwe gusa, ahubwo risaba guhuza inzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubuhinzi, kwihaza mu biribwa n’imirire myiza kugira ngo imibereho y’umuntu n’iy’umuryango itere imbere.”

Yakomeje avuga ko nubwo umushinga Kungahara Muhinzi wari ugamije kongera umusaruro n’ubukungu bw’abaturage, ingaruka zawo zagaragaye no mu zindi nzego.

Ati: “Uyu mushinga wagize uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, kunoza imirire, guteza imbere ubufatanye mu baturage no koroshya kubona serivisi z’ibanze zirimo uburezi, amazi meza n’isuku. Ibi bigaragaza ko iterambere rirambye risaba uburyo buhuza inzego zitandukanye.”

Mu myaka irenga ibiri uyu mushinga umaze ushyirwa mu bikorwa mu turere twa Gicumbi, Ruhango na Nyanza, abaturage basaga 1,700 bahuguwe ku gukora ifumbire y’imborera, kubika umusaruro no kwizigama. Umusaruro w’ibihingwa wiyongereye uva kuri toni 75 ugera kuri toni zisaga 500, mu gihe ingo zirenga 1,000 zahawe amatungo agamije kuzamura imirire n’ubukungu bwazo.

Uyu mushinga kandi watanze ibiti by’imbuto birenga 15,000, ushyiraho ububiko 13 bw’umusaruro, ndetse unafasha abaturage kwizigamira amafaranga arenga miliyoni 25 Frw no kubona inguzanyo zisaga miliyoni 20 Frw.

Abafatanyabikorwa bavuga ko ibyo uyu mushinga wagezeho byahinduye imibereho y’imiryango myinshi, harimo n’ababyeyi babyariye imburagihe n’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, kandi ko ubumenyi n’ubushobozi abaturage basigaranye bizabafasha gukomeza kubaka ubuzima burambye no mu myaka iri imbere.

Bamwe murubyiruko rwabyariye iwabo ruvuga lo rwafashijwe na AVSI Rwanda kwiteza imbere bakagira icyizere cy’ubuzima

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities