U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwageze ku musaruro ushimishije mu guhangana na Virusi itera SIDA, rugaragaza ko rwamaze kurenga ku ntego mpuzamahanga zari zarashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu gihe rukomeje gusaba amahanga gukomeza gushyigikira gahunda zigamije kurandura iyi ndwara burundu bitarenze mu mwaka wa 2030.
Ibi byatangajwe na Ambasaderi Martin Ngoga, uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’Inteko Rusange ya Loni yiga ku bibazo bya HIV/SIDA yabereye i New York ku wa 22 Kamena 2026.
Mu ijambo rye, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu bya Afurika mu gushyigikira imyanzuro yafatiwe muri iyo nama, anashimira ibihugu byagize uruhare mu gutegura gahunda y’uyu mwaka igamije gukomeza urugamba rwo guhangana n’icyorezo cya SIDA ku rwego rw’Isi.
Ambasaderi Ngoga yasobanuye ko politiki y’u Rwanda yo gushyira imbere ubukangurambaga bwo kwirinda, korohereza abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza no kongera serivisi z’ubuzima ari bimwe mu byafashije igihugu kugera ku musaruro ugaragara.
Ati “U Rwanda rumaze kurenga intego mpuzamahanga ya 95-95-95, aho kuri ubu 96% by’abafite ubwandu bwa HIV/SIDA bazi uko bahagaze, 98% bakaba bahabwa imiti igabanya ubukana mu gihe 98% bafite virusi yagabanyirijwe ubukana ikagezwa ku rwego rutakwanduza abandi.”
Yavuze ko ibyo byagezweho kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kongera ubushobozi bw’igihugu mu rwego rw’ubuzima ndetse no gushyira imbere gahunda zituma serivisi z’ubuvuzi zigera ku baturage bose.
U Rwanda kandi rwatangaje ko rwakomeje kugabanya umubare w’abana bandura HIV bayikuye kuri ba nyina, aho ubu igipimo cy’ubwandu bwohererezwa umwana kikiri munsi ya 2%.
Ibi byashingiye ku guhuza gahunda zo kurwanya HIV/SIDA n’izita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ndetse no gukomeza gushishikariza abaturage kwipimisha izindi ndwara zirimo sifilisi na Hepatite B.
Mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, igihugu cyakomeje gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana abarwayi no gucunga amakuru y’ubuvuzi, ibintu byorohereje inzego z’ubuzima gufata ibyemezo bishingiye ku mibare nyayo.
Nubwo hari intambwe yatewe, u Rwanda rwagaragaje ko hakiri ibibazo birimo ivangura n’akato bikibangamira bamwe mu baturage kubona serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugira ingaruka ku bagore n’abakobwa.
Ambasaderi Ngoga yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kurwanya imyumvire n’imico ibangamira uburinganire, ndetse no gukuraho inzitizi zituma bamwe batagerwaho na serivisi z’ubuzima.
Ku kibazo cy’ingengo y’imari ikoreshwa muri gahunda zo kurwanya HIV/SIDA, yavuze ko nubwo igihugu gikomeje kongera ubushobozi bwacyo, igabanuka ry’inkunga z’amahanga rishobora kugira ingaruka ku bikorwa byari bimaze kugerwaho.
Ati “Harakenewe uburyo burambye kandi bungana bwo gutera inkunga gahunda zo kurwanya HIV/SIDA kugira ngo ibyagezweho bitazasubira inyuma.”
Yasoje asaba ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukomeza ubufatanye no kongera ishoramari mu rwego rw’ubuzima kugira ngo intego yo kurandura SIDA ku Isi hose igerweho mu gihe cyagenwe.
Imibare iheruka igaragaza ko mu Rwanda abantu basaga ibihumbi 230 bafite Virusi itera SIDA bakomeje guhabwa ubuvuzi, mu gihe ubwandu bushya bugenda bugabanuka, aho buri mwaka habarurwa abantu bagera ku 3,200 bandura iyo virusi.

















































































































































































