Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Leta yakajije ingamba zo gukura ku isoko ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranengeLeta yakajije ingamba zo gukura ku isoko ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge

Leta yakajije ingamba zo gukura ku isoko ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibikorwa byo gukura ku isoko ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge bikomeje, mu rwego rwo gukumira ingaruka bishobora guteza ku buzima bw’abaturage. Inzego zitandukanye zasabye Abanyarwanda kwirinda gukoresha ibi bicuruzwa ndetse no gutanga amakuru ku babikora, ababikwirakwiza cyangwa ababicuruza.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda cyitabiriwe n’abahagarariye inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho basobanuye ibikorwa biri gukorwa mu kurwanya ibinyobwa byagaragaye ko bitujuje ibisabwa.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe ubugenzuzi, Peter Karake, yavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari bamwe mu bakora inzoga batubahirije ibisabwa bari bemerewe, ahubwo bagakoresha uburyo bushobora gushyira ubuzima bw’abazinywa mu kaga.

Yagize ati: “Ubugenzuzi bwagaragaje ko hari inganda zarenze ku byo zumvikanye n’ubuyobozi, zikoresha ibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.”

Karake yavuze ko nyuma y’ibi bikorwa byo kugenzura, hari inganda n’abantu bafatiwe ibihano, ndetse n’ibicuruzwa bitandukanye byakuwe ku isoko kugira ngo bitazongera kugera ku baguzi.

Yatangaje ko kugeza ubu abantu 50 bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe mu minsi 10 gusa inganda zigera kuri 90 zahagaritswe, ziyongera ku zindi zari zarafatiwe ibyemezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko igikorwa cya mbere ari ukurinda abaturage gukomeza guhura n’ingaruka z’ibi binyobwa, ashimangira ko ibicuruzwa byagaragaye ko biteje ikibazo bigomba gukurwa ku isoko.

Ati: “Ikiduhangayikishije ni uko hatagira uwongera kugira ikibazo cy’ubuzima bitewe n’ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge.”

Yagarutse ku ngaruka z’inzoga zizwi nka ibyuma, avuga ko zimaze kugira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko. Yasabye urubyiruko kwirinda ibinyobwa nk’ibi kuko bishobora kubangiriza ubuzima ndetse n’imigambi yabo y’ahazaza.

Ati: “Igihe cy’ibyuma cyarangiye. By’umwihariko urubyiruko ntirukwiye kubitangira rugitekereza kubaka ejo hazaza, kuko byangiza ubuzima buhoro buhoro.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yavuze ko ikibazo kitari ku gukora inzoga gakondo mu buryo bwemewe, ahubwo ko ikibazo ari ababikora batubahiriza amabwiriza ndetse bakongeramo ibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima.

Yasobanuye ko umuntu ushaka gukora inzoga agamije ubucuruzi agomba kubanza kubimenyesha inzego zibishinzwe no gukurikiza ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa bye byemerwe ku isoko.

Ati: “Turasaba Abanyarwanda gufata iki kibazo nk’icyacu twese, bakirinda, batange amakuru kandi bareke kunywa inzoga zakuwe ku isoko kuko zitemewe.”

Inzego za Leta zakomeje gusaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya iki kibazo batanga amakuru ku hantu hose bakeka ko hakorerwa cyangwa hacururizwa ibinyobwa bitemewe. Zibibutsa ko kugura cyangwa kunywa ibicuruzwa byakuwe ku isoko bishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Mu gihe ibikorwa byo kugenzura inganda n’ibicuruzwa bikomeje, Leta iraburira abakomeje gukora cyangwa gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge ko bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko. Icyibandwaho ni ukwirinda ko ibi bicuruzwa byongera kugera ku isoko ndetse no kurinda ubuzima bw’abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities