Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye ababyeyi n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu kurinda abana bari munsi y’imyaka 18 gukoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko imikoreshereze yazo ku bana bakiri bato ishobora kugira ingaruka ku mitekerereze yabo.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, ubwo yari mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, mu bikorwa byo kwizihiza Umuganura.
Dusengiyumva yavuze ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye abaturage umukoro wo gufatanya kurinda abana bari munsi y’imyaka 18 gukoresha imbuga nkoranyambaga, asaba ababyeyi kubigiramo uruhare rugaragara.
Yagaragaje ko na we yatangiye gushyira mu bikorwa ubu butumwa mu muryango we, aho yavuze ko aherutse kuganiriza abana be no kubasaba guhagarika konti bakoresha ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Iri joro nari ndimo kuganira n’abana banjye, mfite abana batanu, twicaranye buri wese nzi konti akoresha kuri instagram mbabwira ko buri wese azivanaho.”
Yakomeje avuga ko gufata iki cyemezo atari ibintu byoroshye, ariko ko ababyeyi badakwiye gutinya gufata inshingano zo kurinda abana babo ingaruka z’ibyo bahura na byo ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: “Ntabwo byoroshye, ntimugire ngo ibyo tubabwira n’ibintu natwe tutabamo, ntabwo byoroshye.”
Uyu muyobozi yagereranyije imbuga nkoranyambaga n’ibiyobyabwenge, asobanura ko nk’uko ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka ku bwenge bw’umuntu, n’amakuru, amagambo n’amashusho umwana ahura na byo akiri muto bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze ye.
Ati: “Tugomba gufata ishingano nk’umubyeyi kandi ukazikora nt amarangamutima, niyo mpamvu ibiyobyabwenge bikayobya ubwenge ariko ubuyobozi bw’amagambo n’amashusho abantu babona ku mbuga nkoranyambaga iyo umwana ayakiriye akiri muto aramwangiza.”
Dusengiyumva yavuze kandi ko inzego bireba ziri gushaka uburyo bwafasha guhagarika konti z’abana bari munsi y’imyaka 18, ariko asaba ko ababyeyi na bo batategereza ko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta gusa.
Yagize ati: “Ubuyobozi buri kudufasha kugira ngo turebe uburyo abana bose bafite konti ku mbuga nkoranyambaga zahagarara bakoresheje itegeko, ariko natwe turasabwa nk’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali kubigiramo uruhare duhereye kuri njye nawe na Emmma n’abandi, niba ufite umwana uri ku mbuga nkoranyambaga niba ufite umwana ujya utiza telefone uyu munsi ubihagaritse ariko ntubihagarike ku buryo bw’igitsure gusa, tubaganirize.”
Nubwo asaba ko abana bari munsi y’imyaka 18 barindwa imbuga nkoranyambaga, Dusengiyumva yavuze ko kuzihagarika burundu ku bantu bose atari byo, kuko zifite uruhare mu iterambere ry’ubukungu, ikoranabuhanga, ubuvumbuzi ndetse n’iterambere ry’Ubwenge Buhangano (AI).
Yavuze ko icy’ingenzi ari ukugenzura imikoreshereze yazo ku bana no kubarinda ibikubiyemo bishobora kubagiraho ingaruka, mu gihe imbuga nkoranyambaga ubwazo zishobora gukoreshwa mu buryo bwubaka kandi bugatanga umusaruro.
Ubutumwa bwe bwibanze ku nshingano z’ababyeyi mu kuganiriza abana, kumenya ibyo bakora kuri telefoni no kubafasha kumva impamvu bashyirirwaho imipaka, aho gukoresha igitutu gusa.

Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali



























































































































































































