Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abagore

RDHS 2025: 54% by’abagore batashyingiwe mu mategeko baboneza urubyaro

Abagore batashyingiwe barenga kimwe cya kabiri bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, RDHS 2025, bugaragaza ko 54% by’abagore batashyingiwe bafite hagati y’imyaka 15 na 49 bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Muri iki gipimo, 52% bakoresha uburyo bugezweho, mu gihe 2% bakoresha uburyo gakondo. Ibi bigaragaza ko serivisi zo kuboneza urubyaro zitagikoreshwa cyane n’abashyingiranywe gusa, ahubwo ko n’abagore batashyingiwe bazitabira mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.

Ku bagore bashyingiwe bo muri iri tsinda ry’imyaka, 69% bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Muri bo, 64% bakoresha uburyo bugezweho naho 5% bakifashisha uburyo gakondo.

Mu bagore batashyingiwe bakoresha uburyo bugezweho, agapira ko kuboneza urubyaro ni ko gakoreshwa cyane ku kigero cya 25%, kagakurikirwa n’inshinge kuri 13.7% n’agakingirizo k’abagabo kuri 7.5%.

Ku bagore bashyingiwe na bo, agapira ni ko kaza ku isonga mu buryo bugezweho, aho gakoreshwa na 34.3%. Inshinge ziri kuri 14.3%, mu gihe ibinini byo kuboneza urubyaro biri kuri 6.6%.

RDHS 2025 igaragaza kandi ko ubumenyi ku buryo bwo kuboneza urubyaro buri ku rwego rwo hejuru mu Rwanda. Abagera kuri 99% by’abagore n’abagabo bafite imyaka 15–49 bazi nibura uburyo bumwe bugezweho bwo kuboneza urubyaro.

Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko hakiri ikibazo cy’ubumenyi burambuye ku buzima bw’imyororokere. Ni 24% gusa by’abagore bashoboye gusobanura neza igihe umugore ashobora gusama cyane mu gihe cy’imihango.

Ku rubyiruko, cyane cyane abafite imyaka 15–19, ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro riracyari hasi. Mu bagore n’abakobwa bose bo muri iri tsinda ry’imyaka, hatitawe ku kuba barashyingiwe cyangwa batarashyingiwe, abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ni 4.9%.

Mu gihe cy’imyaka isaga 30 ishize, u Rwanda rwakomeje kongera imbaraga muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Mu bagore bashyingiwe, ikoreshwa ry’uburyo bugezweho ryazamutse riva kuri 12.9% mu 1992 rigera kuri 64.2% mu 2025.

Muri icyo gihe kandi, icyuho hagati y’abakeneye kuboneza urubyaro n’ababona serivisi cyaragabanutse, kiva kuri 38% mu 1992 kigera kuri 9% mu 2025.

Mu turere tugize igihugu, Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku isonga mu ikoreshwa ry’uburyo bugezweho mu bagore bashyingiwe, aho riri kuri 72.1%. Ikurikirwa n’Intara y’Iburasirazuba kuri 64%, Amajyepfo kuri 63.7%, Umujyi wa Kigali kuri 61.3%, naho Iburengerazuba ikagira 61%.

Leta ni yo ikomeje kugira uruhare runini mu gutanga izi serivisi, kuko 91% by’abakoresha uburyo bugezweho babubona mu bigo bya Leta. Ibigo nderabuzima bitanga serivisi kuri 67% by’ababukoresha, ibitaro by’uturere n’intara bikagira 13%, mu gihe ibigo byigenga bitanga serivisi kuri 6%.

Ku bijyanye no kumenya amakuru kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, radiyo iracyari umuyoboro ukomeye. Ubushakashatsi bugaragaza ko yagejeje ubu butumwa kuri 57% by’abagore na 67% by’abagabo. Ibigo nderabuzima na byo ni ingenzi, cyane ku bagore, aho 55% bavuze ko ari hamwe mu hantu bakura ayo makuru.

Nubwo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga rikomeje kwiyongera, ubutumwa bwo kuboneza urubyaro bugera ku bagore binyuze ku mbuga nkoranyambaga ku kigero cya 10%, mu gihe telefoni ziri kuri 7%.

Muri rusange, imibare ya RDHS 2025 igaragaza ko kuboneza urubyaro mu Rwanda bikomeje kwaguka, aho 54% by’abagore batashyingiwe bafite imyaka 15–49 bamaze gukoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Abagore batashyingiwe barenga kimwe cya kabiri bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities