Ntarondogoye nk’uko nsanzwe mbigenza iyo nabigennye nibajije utubazo icumi tujyanye n’ibi bihe bya #COVID 19. Hari umutware uherutse kuvuga ngo muri ibi bihe abantu bibuke ibijyanye no kubyara n’imyororokere!
Nabyibajijeho cyane ariko nyuma nza kumva impamvu nanjye bituma ntekereza no kwibaza:
- Abantu noneho ko babonye umwanya uhagije wo kwitegereza, gutekereza no kuganira n’abagore cyangwa abagabo babo ndetse n’urubyaro, hari icyizere ko ibisakuzo, imivugo, imigani n’ibindi byose bijyanye n’umuco nyarwanda bizatera intambwe, abantu bakabyandika, bikazasomwa?
- Nidusohoka muri ibi bihe abantu bazasurana no guhumurizanya cyane bakumburanye cg bazaba barungutse umuco wo kuba mu rugo babikomeze?
- Imibanire n’imyumvire ku mubano mu bantu se uzarushaho kuba inyamibwa?
- Abiga se n’abashakashatsi bazaba barungutse cyangwa barasubiye inyuma?
- Uwavuze se ko inda zatewe muri ibi bihe, haba hari ingamba nyazo z’imyizigamire na gahunda z’izo nda?
- Abahanga n’ abacurabwenge mu by’ubukungu bari he, barahura, bafite migambi ki?
- Koronavirusi ko yaba yarahahamuye ibikwerere n’abasaza, abato barateganya iki? Cyangwa bibereye muri mwidishyi?
- Abareba kure mubona abajyaga mu masengero n’imandwa baziyongera cg bazagabanuka?
- Urugiye cyera ruhinyuza intwari rugacubya ibigwari ubu rugeze he mubanyarwanda?
- Iyo urugamba rushyushye, amagara agatererwa hejuru, ingabo zihanga amaso inkuru muri zo.
Umutware wacu n’abandi bo mu karere baratanga batangaza icyizere n’ihumure byifashe bite? Abatware begera Mose bati “Abagaragu bawe tubaze umubare w’abarasanyi dutwara, nta n’umwe watubuzemo.” Kubara 31:49.
Ngicyo icyifuzo n’impungenge by’umwana w’Umutambyi.
Prof. Pacifique Malonga
